skol
fortebet

Bishop Rugagi wahanuriye Miss Umunyana Shanitah yagize icyo atangaza nyuma y’uko ubuhanuzi bwe bwasohoye

Yanditswe: Monday 27, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu 2018 ni bwo bwa mbere hagaragaye cyane inkuru z’abapasiteri zerekeranye n’irushanwa ryubakiye ku bwiza, ubwenge n’umuco rya Miss Rwanda. Icyo gihe ninabwo Bishop Rugagi yahanuriye Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021.

Sponsored Ad

Ku ikubitiro Bishop Rugagi Innocent yasengeye Umunyana Shanitah [Wabarizwaga mu Itorero rye icyo gihe] amwaturaho amagambo akomeye arimo n’ubuhanuzi, aho yahanuriye uyu mukobwa kuzegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Ni inkuru yavuzwe cyane mu Rwanda ndetse yongererwa umurindi n’ibyapa Bishop Rugagi yashyize ku modoka ye ihenze cyane abikora mu rwego rwo kwamamaza Miss Shanitah muri iri rushanwa.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ryarangiye Umunyana Shanitah abaye igisonga cya mbere dore ko ikamba ryegukanywe na Iradukunda Liliane.

Nyuma y’iri rushanwa, Bishop Rugagi yaje kwikoma abatangaje ko yahanuriye Shanitah, avuga ko yamusengeye gusa nk’umubyeyi we mu buryo bw’umwuka.

Umunyana Shanitah yakomeje guhatana kugeza ubwo yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 akabasha kwegukana ikamba. Bimuhesha amahirwe yo guserukira u Rwanda muri Poland.

Uyu mukobwa yaje kwiyandikishia mu bahatanira ikamba rya Miss East Africa 2021 mu irushanwa ryabereye muri Tanzania araryitabira.

Mu bihe bitandukanye muri iri rushanwa, yagiye agaragaza ko yiteguye kurusha abandi bituma mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2021 atangazwa ko ari we wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021.

Uyu mukobwa yaranzwe n’amarira, avuga ko umutima we unezerewe. Nyuma yo kwegukana iri kamba, Miss Munyana yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko ikamba yarituye Se witabye Imana, amubwira ko amukunda cyane kandi ko amukumbuye.

Mu butumwa Rugagi Innocent yavuze ko kuri we umunezero ari mwinshi "Kuko nta jambo na rimwe rivuye ku muhanuzi ridasohorera ku wihanganye ndetse n’uwizeye."

Avuga ko yifatanyije n’Abanyarwanda bose ku bw’intsinzi ya Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021. Ati “Icyubahiro ni icy’Imana. Luka 1: 45. Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora.”

Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 igura miliyoni 44 Frw. Azajya ahabwa umushahara w’amafaranga arenga 1.500.000 Frw buri kwezi.

Umuhango wo gutangaza Miss East Africa wabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gace k’ubucuruzi ka Mlimani City.

Akanama Nkemurampaka kemeje Nyampinga kari kagizwe na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 akaba na Visi- Perezida wa Miss East Africa, Paul Siniga wari ukuriye Akanama Nkemurampaka, Miss Lindah n’abandi.

Bishop Rugagi yavuze ko umunezero ari wose kuri we nyuma y’uko Umunyana Shanitah yahanuriye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 abaye Miss East Africa 2021/2022

Bishop Rugagi Innocent washinze Itorero Redeemed Gospel Church usigaye abarizwa muri Canada yavuze ati ‘Imana si umuntu ngo ibeshye’

Miss Umunyana Shanitah yambitswe ikamba na Miss Mutesi Jolly akaba Visi Perezida wa Miss East Africa

Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 igura 44,000,000 Frw, azajya ahabwa buri kwezi umushahara wa 1.500,000 Frw

Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021/2022 yagaragiwe na Oceanne Rose ukomoka muri Île Maurice wabaye igisonga cya kabiri na Queen Mugesi wari uhagarariye Tanzania wabaye igisonga cya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa