skol
fortebet

Blac Chyna yemeje ko agiye kurega umuryango w’aba kardashian, ahamya ko yarenganye

Yanditswe: Sunday 03, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamiderikazi Blac Chyna yemeje ko agiye kurega umuryango w’aba Kardashian kugirango abashe kubona uburenganzira bwe no guha abana be urugero rwiza.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 33 yahamije ko agiye kurega Kriss Jenner n’abakobwa be Kim Kardashiana, Kroe Kardashian na Kylie Jenner.

Blac Chyna ibi yabitangaje avuga ko yiyemeje gushyira imbaraga mu kujyana ikirego cye mu mategeko nyuma yo gushinza uyu muryango ko wagize urihare mu guhagarika ikiganiro cye E! Show.

Yagize ati" Ngiye gushyira imbaraga mu kuburana na Kriss Jenner n’abakobwa be Kim Kardashian, Kroe na Kylie, nzatangira mu minsi 13 kubera ikiganiro cyange batumye gihagarara muri Mutarama 2027, kuko ibi bitangije ubukungu bwange gusa ahubwo byangije n’amarangamutima yange n’ayabana bange beza.

akomeza agira ati" Ngiye kubajyana mu nkiko nemererwe uburenganzira mpabwa n’amategeko, bibere urugero abana bange ko ikintu cya nyacyo kiba ari icya nyacyo kandi ko nikitari ukuri atari ukuri kandi ibyo bakoze ntibyari bikwiye.

Chyna yavuze ko bizaba ari ibyishimo kuri we kubona inteko y’abacamanza igiye kubona bwa mbere ibyabereye inyuma y’inzugi zifunze bikubiyemo ibinyoma n’ubugambanyi bwakozwe.

Yakomeje agira ati" Nyuma y’urubanza kandi nzaba mfite ishema ryo kubwira King na Dream ko nakoze kunoza ibyari bigoramye byankorewe, kandi nzaba mfite ikizere cyuko nabo bazabasha guhangana nihagira ikitagenda kuri bo.

Blac Chyna ikiganiro avuga ko cyahagaritwe n’uyu muryango cyatangijwe kuwa11 Nzeri 2016 gihagarikwa muri 2017 avuga ko aba Kardashian aribo bagize uruhare mu kugihagarika ariko bo bakavuga ko Chyna ariwe wifuje gufunga iki kiganiro.

Uyu mugore wabyaranye na Rob Kardashian yavuze ko yiteguye kuburana n’uyu muryango afitiye umwuzukuru.

Blac Chyna

Kris Jenner

Kim Kardashian

Kylie Jenner

Kroe Kardashian

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa