skol

Bonnie Mugabe yatangiye inshingano nshya muri FERWAFA

Yanditswe: Monday 01, Dec 2025

featured-image

Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yatangiye inshingano nyuma yo gukora ihererakanyabubasha na Mugisha Richard wari umaze amezi atatu muri izi nshingano by’agateganyo azifatanya no kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, uyoborwa Perezida w’iri shyirahamwe, Shema Ngoga Fabrice.

Tariki ya 22 Ugushyingo 2025, ni bwo FERWAFA yagize Bonnie Mugabe Umunyamabanga Mukuru wayo.

Uyu mugabo si mushya muri FERWAFA kuko yahakoze imyaka irindwi, aho yatangiye ashinzwe itangazamakuru, aba Umuvugizi wayo abifatanya no kuba ushinzwe itangazamakuru muri CECAFA na CAF, aba no mu ishami rishinzwe amarushanwa.

Mugabe afite ubunararibonye mu bijyanye n’umupira w’amaguru, yakuye mu kazi yakoze, haba mu itangazamakuru rya siporo, mu nshingano zitandukanye muri FERWAFA, mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) no muri FIFA.

Bonnie Mugabe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu (Master’s Degree) mu bijyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru, yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba ari amasomo atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa