Dore abagore 5 b’abakinnyi ba ruhago mu Rwanda b’ibizungerezi kurusha abandi[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

Abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abamwe bakunze kugarukwaho mu ruhando rw’imyidagaduro rw’imyidagaruro y’u Rwanda, cyane cyane ku buzima bwabo bw’urukundo.
Abakinnyi ba ruhago ni bamwe mu bantu b’ibyamamare bakundwa n’ingeri nyinshi, ahanini bitewe n’uko bagaragara kenshi kandi neza binajyanye n’uko imiterere y’imibiri yabo iba ishingiye kuri Siporo, bigatuma bishimirwa by’umwihariko n’abakobwa b’ibizungerezi.
Hagendewe ku buryo barangaza benshi ndetse batangarirwa by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, mu iri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bagore 5 b’ibizugerezi b’abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo ab’abakina muri Shampiyona y’ u Rwanda kuri ubu ndetse n’abakina mu makipe yo hanze.
1.Miss Muyango Claudine wa Kimenyi Yves
Uwase Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto ‘Miss Photogenic’ muri Miss Rwanda 2019 , akaba n’umugore wa wa Kimenyi Yves, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’ u Rwanda ’Amavubi’, niwe uza ku mwanya wa mbere mu bagore beza b’abakinnyi beza cyane kurusha abandi.
Muyango w’inzobe nziza n’igihagararo gifatika ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse binamuha ububasha bwo kwamamariza Kompanyi z’ubucuruzi zitandukanye.
Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves Didier bamaze igihe mu rukundo, ndetse bafitanye umwana w’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yannis.
2. Iribagiza Joy wa Mukunzi Yannick
Iribagiza Joy uza ku mwanya wa 2 ni umufasha wa Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, ndetse n’ikipe y’ u Rwanda ’Amavubi’.
Iribagiza Rukundo Joy na Mukunzi Yannick basezeranye kubana akaramara muri Mutarama 2019 nyuma mu ntangiriro z’umwaka a 2023 basezerana kubana akaramata imbere y’Imana n’abantu ndetse aramusaba aranamukwa , bafitanye umwana w’umuhungu witwa Mukunzi Ethan. Ni imwe muri ’Couple’ z’ibyamamare zikunzwe, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
3.Bayingana wa Faustin
Bayingana Daniela: Ni umugore w’isezerano wa myugariro Usengimana Faustin w’Amavubi, n’ikipe ya Al-Qasim yo mu cyiciro cya mbere muri Iraq. Bayingana na Faustin bakoze ubukwe mu Ugushyingo 2019, nyuma y’aho bari bamaze imyaka isaga 10 bakundana.
4.Vanessa, umukunzi wa Biramahire
Kagame Vanessa: Ni umukunzi wa rutahizamu Biramahire Abeddy Christophe uherutse gusinyira ikipe ya Al-Suwaiq yo mu cyiciro cya mbere muri Oman, avuye muri AS Kigali yakiniye mu myaka ibiri ishize.
Kagame Vanessa, umwe mu bakunzi b’ibyamamare bacisha benshi ururondogoro, amaze igihe kitari gito akundana na Biramahire Abeddy ndetse bafitanye umwana witwa Biramahire Ayman Janis.
5.Kelia wa Lague
Uwase Kelia: Kelia w’ubwiza burangaza benshi, ni umugore w’isezerano wa Byiringiro Lague, rutahizamu usatira aciye ku mpande muri APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda ’Amavubi’.
Aba bombi bafitanye umwana w’imfura yabo y’umukobwa . Bamaze igihe kirekire bari mu rukundo, ndetse basezeranye imbere y’amategeko muri Nzeri 2021.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *