Brad Pitt agiye kugurisha inyubako ye iheruka guterwa n’abajura
Yanditswe: Friday 22, Aug 2025
Brad Pitt yashyize ku isoko inyubako ye ye iherereye i Los Angeles, iheruka kwinjirwamo n’abajura, ubwo yari ari mu Bwongereza mu rugendo rwo kwerekana no kumenyekanisha filime nshya yagaragayemo yitwa ‘F1’.
People yatangaje ko iyi nyubako y’uyu mugabo yari yaguze miliyoni 5,5$[arenga miliyari 7 Rwf], mu 2023 yahisemo kuyishyira ku isoko mu minsi ishize. Gusa amakuru avuga ko n’ubundi yari iri mu nzira zo kugurishwa mbere y’uko abajura bayitera.
Iyi nzu izwi nka The Steel House yubatswe mu 1960. Pitt yayiguze kuri Aileen Getty, nawe wari wayiguze kuri James Valentine wo muri Maroon 5 mu 2019.
N’ubwo abajura bayinjiyemo muri Kamena 2025 Brad adahari, ngo yari amaze igihe yifuza kuyivamo. Icyemezo cyo kuyigurisha kije nyuma y’uko aherutse kugura indi nzu i Los Angeles ifite agaciro ka miliyoni 12$ yaguze kuri Dave Keuning wo mu itsinda The Killers.
Muri Kanama 2025, abagabo babiri bakekwaho kuba inyuma y’umugambi wo kwinjira muri iyi nyubako Brad Pitt yashyize ku isoko batawe muri yombi.
Iyi nyubako ya Brad Pitt iheruka kwinjirwamo n’abajura yayishyize ku isoko
Bivugwa ko Brad Pitt yari afite gahunda yo kugurisha iyi nyubako na mbere y’uko ibisambo biyinjiramo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *