Brad Pitt yongeye gukozanyaho na Angelina Jolie nyuma y’igihe batandukanye
Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema, Brad Pitt, yongeye kurega uwahoze ari umugore we Angelina Jolie, asaba ko hatangwa ubutumwa bw’ibanga burebana n’igurishwa rya Château Miraval, uruganda rw’inzoga z’umutobe w’imizabibu bari bafatanyije.
Ku wa 30 Kamena 2025, Pitt w’imyaka 61 y’amavuko yashyikirije Urukiko Rukuru rwa Leta ya California inyandiko nshya zigaragaza uko yagerageje guhamagaza Alexey Oliynik, umukozi wa Stoli Group, ngo atange ubuhamya kuko bivugwa ko afite amakuru y’ukuri ku igurishwa Jolie yakoze muri 2021 agurisha imigabane ye muri urwo ruganda muri Tenute del Mondo, ishami rya Stoli Group.
Brad Pitt avuga ko ibyo Jolie yakoze byarenze ku masezerano bari baragiranye, avuga ko nta n’umwe wagombaga kugurisha imigabane mu ruganda atabanje kubiganiraho n’undi.
Muri Gashyantare 2022, Pitt yatanze ikirego avuga ko Jolie yagurishije imigabane atamumenyesheje kandi abizi neza. Jolie nawe yahise amurega muri Nzeri uwo mwaka, amushinja “intambara yo kwihimura yamaze imyaka myinshi” kuva batangaje ko batandukanye mu 2016.
Mu nyandiko nshya Pitt yatanze, yavuze ko Oliynik yanze gutanga inyandiko zifitanye isano n’igurishwa cyangwa kwitaba urukiko ngo atange ubuhamya, avuga ko ari umuturage w’Ubusuwisi bityo adategetswe kubikora.
Abunganira Pitt mu mategeko bagaragaje ko ayo makuru ari ingenzi cyane ku birego by’uko Jolie yagurishije imigabane agambiriye kumugirira nabi, cyane ko yari azi neza ko adashyigikiye kugurisha Stoli Group.
Pitt na Jolie bafitanye abana batandatu: Maddox (23), Pax (21), Zahara (20), Shiloh (19), ndetse n’impanga Knox na Vivienne (16). Batandukanye mu 2016 nyuma y’imyaka 12 bemeranyije kubana akaramata. Icyemezo cyemewe cyatanzwe mu Ukuboza 2023.
Mu rubanza, Jolie yavuze ko Pitt yanze kumugurira imigabane ye kuko yanze gusinya amasezerano amubuza kugira icyo avuga ku byo avuga ko yamukoreye, by’umwihariko ibijyanye n’ihohoterwa ryabaye mu rugendo rw’indege mu 2016. Icyo gihe bivugwa ko Pitt yaba yaritwaye nabi, ariko nta cyaha cyamuhamye kuko Jolie yanze gutanga ikirego.
Mu Gicurasi 2024, urukiko rwasabye Jolie gutanga kopi z’amasezerano y’ibanga (NDA) yakoze kuva mu 2013 kugera mu 2021, kugira ngo harebwe niba ubusanzwe na we ayakoresha nk’uko Pitt yari yasabye ko amusinyisha mbere yo kugura imigabane.
Nyuma y’aho, hasohotse inkuru y’uko urubanza rugikomeje, umwe mu bantu ba hafi ya Jolie abwira ikinyamakuru PEOPLE ko “yifuza ko Pitt yareka uru rubanza rukarangira kugira ngo umuryango ubone amahoro n’ubwiyunge.”
Ariko na none, umwe mu ba hafi ya Pitt yavuze ko “ibikorwa bya Jolie bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku muryango ndetse no ku bantu bawukikije.”
Aba bombi bagiye bumvikana kenshi mu nkiko kubera ubwumvikane bucye bushingiye ku mitungo bahuriyeho
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *