skol
fortebet

Breaking news: The Ben, yagaragaje amarira y’ ibyishimo n’ urukumbuzi ubwo yageraga I Kanombe (Amafoto)

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyamuziki Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben usanzwe ukorera muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika, yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu akorera muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Nk’ uko byari biteganyijwe ku isaha ya saa sita zuzuye kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016, nibwo The Ben yageze ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kigali . N’amarira menshi uyu muhanzi yatunguwe no kongera kubona abavandimwe ataherukaga. Yabwiye itangazamakuru ko ari ibyishimo kugaruka mu gihugu (...)

Sponsored Ad

Umunyamuziki Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben usanzwe ukorera muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika, yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu akorera muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Nk’ uko byari biteganyijwe ku isaha ya saa sita zuzuye kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016, nibwo The Ben yageze ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kigali . N’amarira menshi uyu muhanzi yatunguwe no kongera kubona abavandimwe ataherukaga.

Abakobwa beza nibo baje kumwakira....



Yabwiye itangazamakuru ko ari ibyishimo kugaruka mu gihugu cya mubyaye. The Ben uherutse gushyira hanze indirimbo yise Habibi yanavuze ko abanyarwanda azabashimisha mu gitaramo cya East African Party kizaba tariki ya 1 Mutarama 2017.


The Ben yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Mu myaka itandatu amaze muri Amerika yatunganyije indirimbo nyinshi zanyuze benshi, I’m in Love, Ntacyadutanya, Konahindutse, Habibi kugeza kuri ’Roho yanjye’ aherutse gushyira hanze.

The Ben yagiye mu modoka nziza cyane igezweho ya V8
Uraho mwana wa...Ikaze iwanyu...
Mama we yaje amusanganira n’ibyishimo byinshi byokongera kubona umuhungu we

’East African Party’ ni igitaramo ngaruka mwaka gitegurwa na Kompanyi y’ubucuruzi ya EAP ifatanyije n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobya cya ’Primus’. Mu myaka itambutse iyi kompanyi yagiye izana abahanzi batandukanye barimo Diamond ukomoka muri Tanzania ndetse na Koshens wo muri Jamaica.

Janvier Iyamuremye/KIA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa