skol

Britney Spears yavuze ko atakizera Imana nyuma y’ibyo ari gucamo

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Umuhanzi Britney Spears yatunguranye ubwo yavugaga ko atakizera Imana ukundi kubera ibyo ari gucamo ndetse n’ubuzima yabayemo bwari bumugoye.

Britney Jean Spears w’imyaka 40 mu majwi y’iminota itatu yasangije abamukurikira kuri Instagram, yavuze uburyo atabanyemo neza n’abahungu be, Jayden na Sean Preston, n’uwahoze ari umugabo we, Kevin Federline nyuma y’uko basigaye birirwa mu itangazamakuru bamusebya.

Britney ahagana ku musozo w’ ubutumwa bwe avuga ko imyizerere ye ishingiye ku idini nayo yagize ingaruka ku bijyanye no guharanira inyungu ze.

Agira ati "Niba koko Imana ibaho ntiyari kwemerera ko ibyambayeho biba, ubu ntabwo nkizera Imana ukundi, habe na rimwe kubera uburyo abana banjye nabyaye n’umuryango wanjye bamfata. Kuki ibi byose biba koko?."

Uyu muhanzikazi bamwe bafata nk’umwamikazi wa Pop, muri ayo majwi agaruka ku bihe yamazemo imyaka 13 yose, aho ntaburengenzira yari afite ku mitungo ye yari icunzwe na Se Jamie Spears ku buryo byasabye ububasha bw’inkiko kugira ngo Se arekure imitungo y’umukobwa we yafataga nk’ufite ihungabana.

Hashize iminsi umuhungu wa Britney Spears witwa Jayden Ferderline atangaje byinshi ku mubano we na Nyina agaruka ku mpamvu yatumye atitabira ubukwe bwe na Sam Asghari umusore arusha imyaka 12.

Jayden Ferderline avuga ko Britney Spears ari umubyeyi mubi , ndetse aterwa isoni n’ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga birimo amafoto ye agaragaza imyanya ye y’ibanga.

Abakurikirana ibikorwa by’imyidgaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babona ko uyu muhanzikazi afite ikibazo cy’ihungabana rikabije ahanini biturutse ku buryo asigaye yitwara n’ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga, byaje bikurikirana n’ ibibazo yagiranye Se.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa