Umuhanzikazi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Briatney Spears yongeye kwibasirwa n’abakunzi be batanyuzwe n’amafoto yashyize hanze yambaye ubusa bamwibutsa ko uburyo yitwara n’imyaka afite bidahura akwiye guhindura ndetse ko bitabereye umubyeyi nkawe wibarutse.
Britney w’imyaka 40 akunze gushyira amafoko ku imbugankoranyambaga ze atandukanye asa nkaho ari amafoto tatitayeho cyane benshi bakunze kwibazaho bakayanenga bitewe n’imyaka afite ndetse no kuba ari umubyeyi ufite abana.
Uyu muhanziikazi yongeye kurikoroza kuri iyi nshuro ubwo yasangizaga abamukurikira amafoto amugaragaza asa nkaho yambaye ubusa benshi bavuze ko bitabereye umubyeyi nkawe n’imyaka afite.
Mu batanze ibitekerezo muri(Comment) bamusabye kwikosora ku nta rugero rwiza arimo guhereza abana bamukomokaho ndetse n’abazamukomokaho.
Britney yongeye kuvugwa mu bitangazamakuru nyuma y’igihe gito ashyingiranwe n’umukunzi we Sam Asghari mu birori byitabiriwe n’abantu bake ndetse abiganje mu muryango wa Braetney benshi ntibabyitabire bitewe n’umwuka utari mwiza wari mu muryango wabo.