skol

Bruce Melodie ari mu biganiro n’umuyobozi wa Clouds Media Group ku muziki we

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Bruce Melodie uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania muri iyi minsi , ku munsi w’ejo hashize yagiranye ibiganiro byihariye n’umwe mubayobozi ba kimwe mu bigo by’itangazamakuru bikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kizwi nka Clouds Media Group ku muziki we.

Ni ukuri uyu wa kabiri ku itariki ya 30 Werurwe, nibwo uyu muyobozi witwa Joseph Kusaga yashyize ifoto kuri konti ye ya instagram ari kumwe na Bruce Melodie n’umujyanama we Ndayisaba Lee ku nkombe z’amazi magari, basangira icyo kunywa n’icyo kurya bigaragara ko bahuje urugwiro.

Muri ibyo biganiro nta na kimwe cyatangajwe muribimwe mu byavugiwe kuri ubu , gusa buri ruhande rwagaragaje ko rwishimiye guhura n’urundi aho bose babyerekanaga ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Gusa hari Kimwe mu byo kwitega byaba byavuye mu biganiro aba bagabo bagiranye ni uko iki kigo cyaba kigiye gufasha bya hafi mu kumenyekanisha ibihangano by’uyu muhanzi kuko ari kimwe mu bikunzwe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muhanzi yahise yerekana ibyishimo bikomeye byo guhura na Joseph Kusaga umuyobozi wa Clouds Media Group abinyujije ku ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati“Ni iby’agaciro guhura na we […]”..

Bruce Melodie yahise agaragariza abamukurikira ko intumbero ye ubu ari Afurika y’Iburasirazuba. Uko uyu muhanzi yishimiye guhura n’uyu mugabo, niko nawe yamugaragarije ibyishimo bikomeye byo guhura n’umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Impande zombi zashimiye Lee Ndayisaba, umujyanama mushya wa Bruce Melodie wabashije kubahuza.

Bruce Melodie mu minsi ishize yahinduye ubujyanama bwe, ahamya ko ari mu rwego rwo kwagura umuziki we ukava ku rwego rw’u Rwanda ukagera n’ibwotamasimbi.

Kuba Lee Ndayisaba umujyanama mushya wa Bruce Melodie yamuhuza n’umuyobozi wa Clouds Media Group si ibintu by’impanuka kuko uyu mugabo na we ari umwe mu bafite ijambo rikomeye muri iki kigo kuko ari na we ugihagarariye mu Rwanda.

Usibye kuba Bruce Melodie ari muri Tanzania guhura n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’iterambere ry’umuziki we, hari amakuru avuga ko ari no gutunganya amashusho y’indirimbo ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa