skol

Bruce Melodie mu nzira zo gukora indirimbo ku mibereho y’abaturage bashakishiriza i Nyabugogo

Yanditswe: Thursday 04, Dec 2025

featured-image

Mu murongo w’amatara, urusaku rw’imodoka n’umuyaga wuzuye impumuro z’ubuzima bwa buri munsi, Nyabugogo ifite inkuru nyinshi utabona ku maso rimwe.

Ni agace kagendwa n’ibihumbi by’abantu, gahuriramo abacuruzi bato, abatwara abagenzi, abagenzi ubwabo, abasiganwa n’ibihe kugira ngo babone imibereho.

Aha hantu habaye isoko y’inkuru nshya ishobora kuvamo indirimbo ifite umutima w’abaturage- indirimbo Bruce Melodie yemeye gukora biturutse ku muturage wifuje ko ubuzima bw’aka gace na bwo bugaragara mu muziki.

Byose byatangiriye mu butumwa buri mu buryo bworoshye bw’umuntu ushakishiriza ubuzima muri Nyabugogo. Uyu muturage yifuje ko Melodie yamanuka akahacengera, akahicara amasaha ane, kugeza saa yine z’amanywa.

Ngo ibyo azaba abonye muri ayo masaha, abe ari byo bimuhumekera indirimbo izavuga ubuzima nyabwo bwa Nyabugogo—ubuzima akenshi butajya mu ndirimbo z’abahanzi ariko ari bwo bwirirwa bubara inkuru z’igihugu.

Uyu muturage yabwiye umunyamakuru ati: “Ndagutuma kuri Bruce Melodie, uzamubwire aze Nyabugogo ahamare amasaha ane. Hanyuma ayo masaha nagera saa yine z’amanywa zuzuye azigendere ibyo azaba yabonye, aho azabinkoremo indirimbo.”

Ubutumwa bwamugezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025. Ubwo Melodie yabusomaga, burimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, hari igice cy’imitima y’abakunze umuziki nyarwanda cyategereje kureba uko abigenza.

Ntabwo yatinze: kuri Instagram Story ye yahise yandikaho amagambo yoroshye ariko afite ireme, avuga byinshi ku buryo umuhanzi ahuza umuziki we n’abamuteze amatwi, Bruce Melodie agira ati: “Igitekerezo cy’uyu musaza ndacyemeye.”

Uwo mwanya w’ukwemera si ibintu bisanzwe muri muzika ya none. Ni imvugo yerekana kumva abaturage n’ubushake bwo kugarura umuziki ku buzima bwo hasi, ubuzima bw’abarara bakora, bakabira ibyuya by’akazi, bakanguka bukeye bagasubira mu murima wa Nyabugogo itajya isinzira.

Kuri benshi, Nyabugogo si ahantu gusa; ni ihuriro ry’ubuzima bw’impinduka. Ni amateka y’abakuze bahashakira imibereho, n’urubyiruko rucuruza telefoni, imyaka, imyenda, ibikoresho byose bishobora gutuma ubuzima bugenda neza.

Ni umwanya w’urugendo, ntawe uhaguma. Ni inkuru y’igihugu gicuruza ku mafaranga make no ku nduru y’abasare batwara abagenzi.

Bruce Melodie, ni umwe mu bahanzi bagezweho kandi bafite ijwi ry’agaciro mu muziki w’u Rwanda, yamaze imyaka myinshi yerekana ko adahunga inkuru z’abantu.

Indirimbo ze nyinshi ziteye akanyamuneza, ndetse yiteguye kongera umubare w’izivuga abantu n’ubuzima bwabo.

Kuri iyi nshuro, afite amahirwe yo kureba ubuzima butuma igihugu cyihuta, abukuremo ikindi cyizere mu buryo bw’indirimbo.

Kwemera iki gitekerezo ni intambwe yerekana ko umuhanzi ashobora gukura umuziki mu ndirimbo z’umuririmbyi akawushyira ku karubanda, aho ubuzima nyirizina bwandikirwa.

Kuva ku rusaku rw’ibinyabiziga, ijwi ry’abacuruzi bamamaza ibicuruzwa byabo, abana batembereza amacupa yo gucuruza amazi, kugeza ku bahagarariye ubuzima bw’imijyi bazi gukorana kugeza ku mugoroba, ibi byose bishobora kuvamo inkuru ikomeye.

Ishobora kuba indirimbo itanga icyizere, ishimangira umurava w’abakorera Nyabugogo, cyangwa ikerekana urusobe rw’imibereho iranga ahantu hahurira abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.

Ubutumwa bwa Bruce Melodie bwakiriwe nk’intangiriro y’urugendo rushya, rudasanzwe mu muziki we. Ku mbuga nkoranyambaga hari abatangiye kugaragaza ibyishimo, abandi bifuza kuzahura na we uwo munsi azaba yicaye muri Nyabugogo, harebwa niba koko azamara ayo masaha ane yifuzwa.

Kuri uyu musaza wifuje ko Nyabugogo nayo igira ijwi mu muziki w’u Rwanda, iki ni igihembo gikomeye, kumva ko indirimbo izaturuka ku byo abona buri munsi izahabwa agaciro, ikabuvugira mu buryo bw’umuziki.

Ubuzima bwa Nyabugogo bugiye guhabwa ijwi: Bruce Melodie yemeye gukora indirimbo ishingiye ku byo azahabona n’amaso ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa