skol

Bruce Melodie yashimiye Minisitiri Nduhungirehe anavuga ku ndirimbo ya The Ben ikomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Sunday 28, Dec 2025

featured-image

Bruce Melodie yashimiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe wagaragaje ari mu bafite indirimbo yumvise cyane muri uyu mwaka anagaruka ku ndirimbo ‘Indabo zanjye’ ya The Ben imugarukaho ndetse ikaba ikomeje kuvugisha benshi.

Mu minsi yashize ni bwo Minisitiri Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagaragaje urutonde rw’abahanzi n’indirimbo yumvise cyane kuri Spotify muri uyu mwaka wa 2025. Kuri uru rutonde hariho Bruce Melodie.

Uyu muhanzi abigarukaho yavuze ko kera byari bigoye kubona abayobozi bagaragaza uko bakiriye ibihangano. Ati: ”Kera byari bigoye ko tubona abayobozi bagaragaza uko bakiriye ibihangano by’abahanzi rimwe na rimwe bakigira nk’aho batanabizi banagusuhuza bakagusuhuriza nk’inyuma y’urugi.”

Yavuze ko biriya ari ibintu byiza, ashimira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane anamutumira mu gitaramo azahuriramo na The Ben tariki ya 01 Mutarama 2026.

Ati: ”Biriya ni ibintu byiza, iriya ni raporo ya Spotify yo kugaragaza imiziki umuntu yumvise muri uwo mwaka. Nari umuhanzi wa mbere yumvise rero biriya byari ibintu biryoshye. Icyo nabonye cyo ni uko imiziki yanjye Minisitiri yayumvise ndamushimiye azaze no mu gitaramo tumuririmbire.”

Bruce Melodie agaruka ku ndirimbo ikomeje kuvugisha benshi ya The Ben yitwa "Indabo zanjye" aho anamugarukaho cyane nk’aho avuga ibirimo kwibagisha, yavuze ko amashusho yayo ntayo yigeze areba kuko afite indirimbo ze areba.

Ati: ”Ntayo nigeze ndeba kuko njyewe ndeba indirimbo zanjye.” Yavuze ko yakoze indirimbo "Munyakazi" yivuga naho The Ben we agakora iyo amuvugaho.

Ati: ”Nakoze indirimbo nivuga, terekereza gukora indirimbo nivuga undi nawe agasohora indi amvuga. Ibyo birahagije kugira ngo ubone aho nerekeza n’uko bigenda.”

Bruce Melodie yavuze ko atashyira akadomo kuri The Ben kuko Imana yamuhaye impano. Ati: ”Njyewe ntabwo mpamya ko nashyira akadomo kuri The Ben kubera impano ni Imana iyitanga kandi ni umuhanzi mwiza aririmba neza ntabwo njyewe nshobora kurangiza impano ye ntabwo byashoboka. “

Yerekanye ko bose bahawe impano ko ariko we iye yayikoresheje kumurusha.

Bruce Melodie yashimiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe

Bruce Melodie yavuze ko atigeze areba amashusho y’indirimbo "Indabo Zanje" ya The Ben kuko afite ize areba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa