Bruce Melodie yashyizeho Tatto igaragaza amasura y’abakobwa be(AMAFOTO)
Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022
Itahiwacu Bruce Melodie uri kubarizwa mu Buhinde yashyizeho Tatoo zigaragaza aasura y’abakobwa be babiri.
Ni Tatoo yashyize ku kaboko ke nyuma y’imininsi mike asohoye indirimo’Alaise’ yakoranye na Innos B uturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Kuva iyi ndirimbo yasohoka Bruce Melodie ari kubarizwa mu Buhinde aho yagiye mu bikorwa bitandukanye birimo no kwishushanyaho abakobwa be babiri nkuko bigaragara ku kaboko ke.
Mu butumwa yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram Bruce Melodie yagaragaje ko yishimiye kuba yishushanyijeho abakobwa be nkuko akunze kugaragaza ko uretse kuba ari abana be ari ninshuti ze yungutse mu buzima.
Ni Tatoo bigaragara ko yayishyizwe n’umuhinde ukoresha amazina ya Tantra_Tatoo_ Chennai ku rukuta rwe rwa instagram ndetse avuga ko ari akazi amazemo imyaka 11 kandi ko uretse kuba abikora anabyigisha.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeje gukora cyane ndetse no kugira uruhare mu gutumbagiza umuziki Nyarwanda no mu bindi bihugu yane ko ari mu bahanzi bakunze gukorana n’abandi bahanzi baturuka ku mugabane w’Afurika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *