skol
fortebet

Bruce Melody, Eric Senderi, na Jules Sentore ntabwo bemerewe kwitabira PGGSS ya 2017

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

East African Promoters (EAP) bategura irushanwa rya rya Primus Guma Guma Super Star bagaragaje ingingo zizagenderwaho hatoranywa abazitabira irya 2017. Hagendewe kuri izo ngingo abahanzi barimo Eric Senderi, Bruce Melody na Jules Sentore ni bamwe mu batemerewe kuryitabira.
Nk’ uko bimaze kumenyerwa abanyamakuru nibo batora abahanzi bazitabira iryo rushanwa. Mu ngingo bazagenderaho batora harimo ko abahanzi bemerewe kuryitabira bagomba kuba bafite imyaka itari munsi ya 18 itari no hejuru ya (...)

Sponsored Ad

East African Promoters (EAP) bategura irushanwa rya rya Primus Guma Guma Super Star bagaragaje ingingo zizagenderwaho hatoranywa abazitabira irya 2017. Hagendewe kuri izo ngingo abahanzi barimo Eric Senderi, Bruce Melody na Jules Sentore ni bamwe mu batemerewe kuryitabira.

Nk’ uko bimaze kumenyerwa abanyamakuru nibo batora abahanzi bazitabira iryo rushanwa. Mu ngingo bazagenderaho batora harimo ko abahanzi bemerewe kuryitabira bagomba kuba bafite imyaka itari munsi ya 18 itari no hejuru ya 35.

Ibyo bivuze ko umuhanzi Eric Senderi International Hit atemerewe kuryitabira kuko yavutse mu 1977 akaba afite imyaka 40 y’ amavuko.

Indi ngingo ivuga ko umuhanzi witabiriye iryo rushanwa inshuro zirenze imwe atemerewe kongera kuryitabira. Bisobanuye ko Bruce Melody na Jules Sentore batemere kuryitabira.

Harimo kandi n’abegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yabanje ari bo Tom Close (mu 2011), King James (mu 2012), Riderman (mu 2013), Jay Polly (mu 2014), Butera Knowless (mu 2015) na Urban Boyz (mu 2016).

Umuhanzi ugomba kwitabira iri rushanwa kandi agomba kuba ari umunyarwanda, yarasohoye indirimbo z’amajwi nibura eshatu (3) hagati y’imyaka ya 2015 na 2017.

Uyu muhanzi agomba kuba yarasohoye kandi indirimbo nibura ebyiri z’amashusho, hagati y’iyo myaka, imwe muri zo ikaba yarashyizwe ku rubuga rwa Youtube.

Babiri mu bahanzi bazatorwa mu 10 bagomba kuba ari abakobwa.

Buri gitangazamakuru cyasabwe gutora abahanzi 25 bari mu byiciro 5 ari byo; HIP HOP (male), RNB (male), AFROBEAT (male), GROUP(male) na FEMALE (solo/group).

Gutangaza abahanzi 10 batowe muri iri rushanwa bizakorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2017, ku cyicaro cya Bralirwa ishami rishinzwe ibucuruzi, ku Kicukiro saa munani z’amanywa (2:00PM).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa