skol
fortebet

Bruce Melody ni nk’urutugu ruri gusumba ijosi cyangwa ni ukwigiza nkana? VIDEO

Yanditswe: Friday 12, Mar 2021

Sponsored Ad

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody mumuziki ni umwe mubaharawe kandi banagezweho cyane muri iyiminsi, biragoye kuzatega amatwi radio iyariyoyos mu rwanda ngo hatambukeho indirimbo eshatu haburemo iyuyu muhanzi umaze imyaka irenga Umunani mu muziki w’Urwanda.

Sponsored Ad

UMVA AMAJWI YA BRUCE MELODY AVUGA KO NTAWUKWIYE KUMUGERERANYA

Kuwa kabiri wiki cyumweru, kumbuga Nkoranyambaga hasakaye amajwi bivugwa ko ari aya Melody yikomanga mugituza avuga ko ariwe muhanzi ugezweho kani ko ari mubihe bye ntamunu bakwiye kumugereranya nawe.

Ati"Buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka, abo batipe banyu baba sani [Abahanzi] ntakintu na kimwe cyatuma ungereranya nabo,kuko iki ni igihe cyange erega, kandi si ibintu byo kwikina, kwikina burya ni ukwivuga ibintu bitari byo"

Melody kandi akomeza atanga impamvu zitandukanye zishobora gushingirwaho numuntu uwariwe wese wajya ujya kugereranya uyu muhanzi nabandi bahanzi babanyarwanda muri rusange.

Ati" Icyambere gituma utangereranya nabo niki, aba batipe [Abahanzi] icyambere cyo ni abanebwe abanebwe kandi babi, basohora akaririmbo rimwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngewe mba numva binambabaje"

Ntamunu numwe wigeze usobanukirwa umuntu cyangwa abantu Bruce melody yatungaga agatoki, gusa abenshi bahuriye mukwemeza ko ari Meddy na The ben bamaze imyaka irenga icumi mumuziki, kandi no mumajwi bivugwa ko ari aya Melody haraho avuga ijambo Diyasipora, bigatuma benshi bemeza ko aribo yavugaga nta shiti.

IBYAMAMARE BITANDUKANYE BYAGIZE ICYO BITANGAZA KURI AYA MAJWI

Dr. Muyumbo Thomas benshi bazi nka Tom Close, umwe mubamaze igihe kinini muri uyu muziki kandi uzi byinshi bijyanye nawo, yibukije Melody ko har akazi kenshi agifite gukora kugirango abe yagera aho yigereranya naba bahanzi.

Ati"Melody ndamukunda, ni umuhanga kandi nindirimbo ze ndazikunda, ariko buriya ntamuntu umwe wagira uruganda, kugirango abantu bamenye ko urenze ni uko bakugereranya nabandi bakamenya koko kurenze"

Yakomeje agira ati"Agaciro rero burya ntago kabarirwa mumubare w’ibihangano wakoze, ushobora gukora ibihangano ijana nyamara uwakoze bibiri gusa akakurusha agaciro. ka nguhe urugero, uno munsi Meddy afite indirimbo imaze kurebwa [kuri YouTube] na Miliyoni 46,nyamara Melody ufashe indirimbo ze zose ukaziteranya zitakuzura Miliyoni 36"

yakomeje amugira inama ko aho gukomeza gutakaza imbaraga mukureba urenze undi, ahubwo yakagombye gufata akaboko bagenzi be akabageza aho yageze batageze kandi nabo bamugeza aho bageze we atageze.

Dr.Muyumbo Thomas yibukije Melody ko agifite akazi kenshi

Si Tom Close gusa wagize icyo avuga kuri uyu muhanzi kuko na BadRama usanzwe areberera inyungu Umuhanzikazi Marina na Queencha yavuze ko ibyo Melody yatangaje ari ukuri ko nawe umuhaye igihembo ngo agihe Umuhanzi wa mbere mu Rwanda yagishyikiriza Bruce Melody.

Ati" Umva nkubwire mu Rwanda sinzi ikibazo gihari, niba ari ugutinya kuvuga ukuri, niba ari ukwanga kubivuga babishaka gusa nange reka ngire icyo mbivugaho, turetse kubeshyanya ninde muhanzi ubu uyoboye mu Rwanda, Melody arakora hit za buri kanya,niyo mpamvu nabategura ibihembo bategura ibihembo bitandukanye. Meddy na Ben ni aba nyabigwi kandi turabubaha, rero ari igihembo cyumunyabigwi nakibaha, ariko ari igihembo cy’umuhanzi ukunzwe wambere mu rwanda nagiha Melody"
UMVA AMAJWI YA BADRAMA AVUGA KURI MELODY

si ubwambere kandi uyu muhanzi havuzwe igisa nukwishongora cyangwa kwerekana ko arenze, kuko no muminsi yashize higeze gusohoka igihuha cyavugaga ko Melody yasinyishije umuhanzi The Ben muri Lebel ye y’Igitangaza ibintu byabaje uyu muhanzi akongera kwibutsa abanyarwanda ko "The Ben ndi BigBrand"

Ibi kandi hari ababifashe nko gushaka ko avugwa cyane kugirango indirimbo ye irebwe, ibimaze gusa nibimenyerwa mu Rwanda ko iyo umuhanzi agiye gusohora indirimbo abanza gushaka ikintu gisohoka mbere y’indirimbo kugirango avugwe cyane maze indirimbo isohoke akiri mu mitwe yabantu ibizwi nka ’MindGame’ mu ndimi z’amahanga.

Mu ndirimbo ye nshyashya yise BADO yashyize hanze kandi yongeye kwibutsa abantu ko ari icyamamare ndetse anashimira abantu batandukanye bagize uruhare mu rugendo rwe rwamuzika.

Bruce Melody yemeza ko ariwe muhanzi wambere mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa