skol
fortebet

Bugesera:Umupfumu yubatse umuhanda mu rwego rwo kwitura Igihugu(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 22, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umupfumu umaze kumenyekana nka Salongo yubatse umuhanda mwiza mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata ari naho atuye nk’inyiturano yaha urwamubyaye.

Sponsored Ad

Uyu muhanda Salongo yawubatse mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata.

Mu nkuru dukesha Radiotv10 Salongo avuga ko yabonye ntakintu yabona yitura Igihugu cye uretse kugiha amaboko ye.

Mu magambo yagize ati"Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye mu gihe nkiri ku Isi.”

Uyu mupfumu avuga ko yatekereje gukora uwo muhanda kubera ko aho yakoreraga yabonaga hari ibihuru imodoka bikagorana kuhagera ahitamo kuhubaka umuhanda mu rwego rwo kuhateza imbere.

Ati “Kera twakuraga twumva ko ngo Yesu azatujyana mu Ijuru ariko nyuma naje kubona ko natwe igihugu cyacu twakigira cyiza kikaba nk’Ijuru.”

Salongo yavuze ko yubatse uwo muhanda yifashishije ubumenyi bwe kuko yabyize, afatanya n’umuryango we ndetse n’urubyiruko rwamuzaniraga amazi yo kuwubakisha. Yemeza ko yatangiye kubaka muri Werurwe uyu mwaka, akoresheje ‘raterite’, amabuye ndetse na ‘goudron’.

Yasobanuye ko yawubatse mu mafaranga ye n’umuryango we, ati “Amafaranga nawubatsemo ni ayanjye n’abana banjye n’umugore, kandi wumve ko nayashatse mu byumweru bine gusa ariko abaturage bo bamfashaga mu bijyanye no kumpa amazi yo gukoresha.”

Salongo avuga ko yihaye intego yo gushyira umuhanda ahantu hose afite inyubako, ashimangira ko yaje gusanga habayeho gushyira hamwe ibintu byose byashoboka hatabayeho kugorana kandi iterambere rikagera kuri buri wese.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace bagaragaje ko bishimiye cyane icyo gikorwa bavuga ko iyo imvura yagwaga uretse kuba imodoka zitabashaga gutambuka n’abaturage ubwabo batabashaga kugenda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka umuhanda ari indashyikirwa kuko kigaragaza ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo.

Yagize ati “Ni gikorwa cy’indashyikirwa kandi cyagaragaje ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo. Hari n’abandi bafatiyeho ku buryo dukomeje ubukangurambaga nk’uko n’ahandi bijya bikorwa nko mu Mujyi wa Kigali, abantu bakishyira hamwe bakubaka imihanda mu gihe Leta itarabona amikoro ngo ibubakire.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa