Urubuga ruzwi ku isi mu gusakaza umuziki, Spotify, rwasohoye urutonde rw’abahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Afrobeats muri uyu mwaka wa 2025, rwerekana uko iyi njyana ikomeje gutwara imitima y’abafana ku isi yose.
Nk’uko uru rutonde rubigaragaza, abahanzi 5 bakunzwe cyane bose bakomoka muri Nigeria. Burna Boy ni we washyizwe ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Rema ku mwanya wa kabiri, naho Wizkid akaza ku mwanya wa gatatu. Umuhanzi Asake hamwe na Ayra Starr, ubu uri muri Roc Nation, basoje urutonde rwa batanu ba mbere.
Icyatumye benshi batungurwa ni uko Davido, usanzwe afatwa nk’umwe mu bakunzwe cyane muri iyi njyana bafatwa nka “Afrobeats Big 3” hamwe na Burna Boy na Wizkid, atagaragaye ku rutonde rwa 2025, ibi bikaba byahise bitera impaka mu bafana n’itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Spotify kandi yatanze urutonde rw’ibihugu byacuranze cyane umuziki wa Afrobeats muri uyu mwaka. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje ku isonga, zikurikirwa na Brazil, Ubufaransa, Ubwongereza, u Budage ndetse na Nigeria.
Burna Boy ayoboye abahanzi bakunzwe mu njyana ya Afrobeats mu 2025
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *