Burna Boy yirengagije Messi na Ronaldo, atangaza abakinnyi afata nk’ab’ibihe byose
Yanditswe: Thursday 25, Sep 2025
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Damini Ogulu uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, wegukanye ibihembo binyuranye birimo na Grammy, yashyize ahagaragara abakinnyi afata nk’ab’ibihangange kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Mu buryo butunguranye, Burna Boy yahisemo kudashyira kuri uru rutonde amazina ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, bombi bamaze guca agahigo mu kwegukana Ballon d’Or zigera kuri 13. Aho kubatoranya, yahisemo abandi bakinnyi adashidikanya ku rwego rw’ubuhanga bwabo n’uburyo bashimisha abafana.
Ibi yabivugiye mu kiganiro GOAT Talk, gikorwa n’urubuga Complex rwa YouTube, aho ibyamamare bitandukanye biganira ku byiza n’ibibi by’ingingo zitandukanye. Abajijwe abakinnyi atajya yibagirwa nk’“abami b’umupira w’amaguru,” Burna Boy yavuze ko kuri we ari: Austin “Jay-Jay” Okocha, wahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Ronaldinho, umunya-Brazil wamamaye ku buryo budasanzwe bwo gucenga no gutanga ibyishimo, ndetse n’umukinnyi wa Super Eagles, Victor Osimhen.
Benshi bemeza ko guhitamo Okocha bishobora kuba byaratewe n’uko ari umunya-Nigeria mugenzi we, ariko nanone ntawashidikanya ko ari umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu bijyanye n’ubuhanga n’ubushobozi bwo gususurutsa abafana. Ku rundi ruhande, Ronaldinho nawe azwi nk’umwe mu bakinnyi batsindiye imitima y’abakunzi b’umupira ku isi yose, ndetse aba bombi (Okocha na Ronaldinho) bigeze gukinana muri Paris Saint-Germain (PSG) mu Bufaransa.
Kuba Burna Boy yarirengagije Messi na Ronaldo byatunguye benshi, bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana bamwe batigeze babyakira neza mu gihe abandi bishimiye kubona yashyize imbere abakinnyi bo muri Afurika n’abandi bazwiho guha abafana ibyishimo kurusha kureba gusa ibyiciro by’ibihembo.
Burna Boy yakoze urutonde rw’abakinnyi b’ibihe byose rutavuzweho rumwe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *