Bwa mbere Achraf Hakimi yerekanye inkumi y’umuherwe bari mu rukundo [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023
Myugariro wa Paris Saint-Germain n’Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi uheruka kwaka Gatanya umugore we bikavugwa ku Isi yose bitewe n’uko imitungo ye yose yari yarayanditse ku mubyeyi we umubyara , yerekanye icyamamarekazi cy’ubwiza butangaje bari mu munyenga w’urukundo.
Mu gihe muri iyi minsi abakinnyi benshi bari mu biruhuko nyuma y’uko Shampiyona ndetse n’indi mikino yose ishyizweho akadomo , ibi byatumye hari bamwe mu bakobwa beteretwa n’abakinnyi batari bazwi bamenyekana bitewe (…)
Myugariro wa Paris Saint-Germain n’Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi uheruka kwaka Gatanya umugore we bikavugwa ku Isi yose bitewe n’uko imitungo ye yose yari yarayanditse ku mubyeyi we umubyara , yerekanye icyamamarekazi cy’ubwiza butangaje bari mu munyenga w’urukundo.
Mu gihe muri iyi minsi abakinnyi benshi bari mu biruhuko nyuma y’uko Shampiyona ndetse n’indi mikino yose ishyizweho akadomo , ibi byatumye hari bamwe mu bakobwa beteretwa n’abakinnyi batari bazwi bamenyekana bitewe n’uko bagaragara barikumwe nabo baryohewe n’ubuzima muri ibyo biruhuko.
Umwe muri abo bakobwa wamenyekanye yitwa Belu Blanco akaba ari kuvugwa mu rukundo na Achraf Hakimi nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe ku muncanga w’i Miami.
Belu Blanco uri kuvugwa mu rukundo na Achraf Hakimi uheruka kurikoza nyuma yo gutana n’umugore we , asanzwe ari icyamarekazi i wabo muri Urugway aho azwiho kuririmba, kwandika indirimbo ndetse no kumurika imideri.
Bivugwa ko kandi uyu mukobwa usibye kuba azwi cyane i wabo muri Urugway ahubwo azwiho no gutunga agatubutse akura muri mu byo akora.
Uyu mu kinnyi yarafitanye umwana n’uyu mugore baheruka gutandukana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *