Alyn Sano yagize icyo avuga ku mashusho yamugaragaje akata Cake iteye nk’igitsina cy’umugabo
Yanditswe: Friday 27, May 2022

Bwa mbere Umuhanzikazi Alyn Sano avuze ku mashusho amaze iminzi acicikana ku mbugankoranyambaga amugaragara arigata Cake ikoze nk’igitsina cy’abagabo mbugankoranyambaga avuga ko ari amashusho afite aho ahuriye n’indirimbo aherutse gushyira hanze mu buryo bw’amajwi yitegura gushyira hanze amashusho yayo hanze mu cymweru gitaha.
Mu kiganiro ni ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru Alyn Sano avuga ko amashusho yagaragaye arigata Cake iteye nk’igitsina cy’abagabo yafashwe ubwo yakoraga amashusho y’indirimbo yitwa ’Fake Gee’ aherutse gushyira hanze mu buryo bw’amajwi ateganya gushyira hanze amashusho yayo mu cyumweru gitaha.
Alyn Sano akomeza avuga ko nubwo ariya mashusho yagiye hanze nta ruhare yabigizemo ndetse ko nta kibi yari agamije kwigisha, akomeza avuga ko amashsho y’indirimbo nasohoka abantu benshi bazasanga atandukanye nibyo abantu batekereje.
yagize ati" Ni ubugeni twatekereje nk’itsinda ryange ryose turimo dutegura amashusho y’indirimbo’Fake Gee’,kandi azasohoka atandukanye nibyo bamwe batekereza".
Uyu muhanzikazi yaboneyeho kwisegura ku bafana be ati" Nasaba imbabazi kuko ntabwo ibyakozwe byari ugushaka gutanga urugero rubi ku bana batoya cyangwa se kubabaza abafana bange, kandi nkuko nabivuze ibyabaye nta ruhare nabigizemo".
Ibitekerezo
Ni illuminati member, ubutunzi bwose afite niho yabukuye. Nawe rero aba agomba kubahiriza amabwiriza y’abamuyobora kuko atabikoze ubutunzi bwe bwose ndetse n’ubuzima bwe yabibura. Ariya rero ni amabwiriza aba yahawe. Murababona bambara ubusa, ziriya za tatuwaje, abanywa ibiyobyabwenge bikabije, abipfumura amazuru, imikondo.....ni amabwiriza baba bahawe ubundi nabo bakabona amafaranga. Ku manywa muririranywa mugendana, nijoro bakajya ahandi guhabwa amabwiriza n’ibindi utamenya.