skol
fortebet

Bwa mbere Cardi B yerekaye isura y’umwana we [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi w’Umunyamerika, Cardi B n’umugabo we Offset nawe uririmba mu itsinda rya Migos bwa mbere berekanye isura y’umwana wabo baherutse kwibaruka.

Sponsored Ad

Uyu muraperi yibarutse ku ya tariki 04 Nzeri 2021 umwana w’umuhugu wa kabiri ,Kuva bamubyara ntibigeze berekana na rimwe amafoto ye, ndetse igihe yavukaga aba bombi berekanye bamuteruye gusa birinda kwerekana isura ye. Kuri ubu aba bombi berekanye amafoto y’umuhungu wabo, banatangaza amazina bamwise.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata ibwo Cardi B na Offset bwa mbere bashyize amafoto kuri Instagram y’umuhugu wabo baheruka kwibaruka umaze kuzuza amazi arindwi .

Belcalis Armanzal wamamaye mu muziki nka Cardi B n’umugabo we Kiari Kendrell Cephus, umuraperi ubarizwa mu itsinda rya Migos wamamaye nka Offset bwa mbere berekanye Umwana bibarutse mu mezi arindwi ashize.

Aba bombi kuva babyara nta numwe wari warigeze yerekaana ifoto y’umumwana icyakora bakibyara bagaragaje bamuteruye ariko isura y’Umwana ntiyagaragara, Kuri ubu hashize amezi arindwi nibwo bagaragaje amafoto y’umwana banatangaza amazina ye.

N’amakuru dukesha Dail Mail yabitangaje, aho yavuze ko mu masaha macye aba bombi bagaragaje umwana wabo wa ka kabiri w’Umuhungu kuva bamubyara, Cardi B yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto y’Umuna ni mugihe Offset nawe yahise ashyiraho ifoto ye anagaragaza amazina bamwise bigaragara ko bamwise ’Wave Set Caphus’.

Uyu muraperikazi yavuze ko impamvu yatinze kwerekana umwana we yabitewe nuko atifuzaga ko abantu bamuvuga nabi nkuko byamugendekeye kuwambere, icyakora kuri iyi nshuro abantu benshi bagaragaje amarangamutima ko bishimiye uyu mwana kandi ko ari mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa