skol
fortebet

Bwa mbere Diamond yahishuye ko afite umwana utari uzwi yabyaranye n’umugore ufite undi mugabo

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri filime nshya iri guca ku rubuga rwa Netflix umuhanzi Diamond Platnumz yahuriyemo na Zari babyaranye, aba bombi bumvikanye bavuga amwe mu mabanga y’ubuzima bwabo atigeze amenyekana mu itangazamakuru. Diamond yaboneyeho gutangaza ko afite abandi bana yabyaye biyongera kuri 4 bazwi.
“Young, Famous & African”, ni filime yari imaze iminsi ivugwa cyane mu itangazamakuru ikaba igaragaramo umuhanzi Diamond Platnumz na Zari babyaranye, ikaba yaragiye hanze kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoje, (...)

Sponsored Ad

Muri filime nshya iri guca ku rubuga rwa Netflix umuhanzi Diamond Platnumz yahuriyemo na Zari babyaranye, aba bombi bumvikanye bavuga amwe mu mabanga y’ubuzima bwabo atigeze amenyekana mu itangazamakuru. Diamond yaboneyeho gutangaza ko afite abandi bana yabyaye biyongera kuri 4 bazwi.


“Young, Famous & African”, ni filime yari imaze iminsi ivugwa cyane mu itangazamakuru ikaba igaragaramo umuhanzi Diamond Platnumz na Zari babyaranye, ikaba yaragiye hanze kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoje, tariki 18 Werurwe 2022 ku rubuga rwa Netflix. Muri iyi filime, aba bombi baboneyeho gutangariza abakunzi babo amwe mu mabanga y’ubuzima bwabo.

Diamond Platnumz na Zari babyaranye abana babiri, muri iyi filime basangije abakunzi babo inkuru y’urukundo rwabo, uko umubano wabo wajemo agatotsi bikagera n’aho batandukana, ndetse n’andi mabanga yabo atandukanye abantu batigeze bamenya.

Zari na Diamond babyaranye abana babiri


Umuhanzi Diamond Platnumz yaboneyeho gutangaza ko afite abandi bana barenga kuri bane abantu bari basanzwe bazi. Diamond muri iyi filime agira ati: “Mfite abana bane…batanu cyangwa batandatu.”

Yakomeje avuga ko hari undi mwana yabyaranye n’umugore wubatse, ndetse ko umugabo we babana aziko uwo mwana ari uwe. Yagize ati: “Mu mezi ashize, umubyeyi wanjye [Mama] yahuye n’uyu mugore, uyu mugore ndamuzi ndetse na Mama wanjye yavuze ko uyu mugore yamubwiye ko afite umwana wanjye, ariko yanze kubimbwira kubera ko yubatse ndetse n’umugabo we aziko umwana ari uwe.”

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu muziki wo muri aka karere ndetse wari umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Zuchu ukorera umuziki mu nzu ye y’umuziki ya Wasafi, yaboneyeho gutangaza ko muri iyi minsi nta mukunzi afite ariko bitakunda ko yamara umwaka wose ari wenyine.

Ibitekerezo

  • Nigapfizi kabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa