skol

Bwa mbere mu mateka ya ADEPR yimitse abapasiteri b’abagore

Yanditswe: Wednesday 10, Dec 2025

featured-image

Nyuma y’imyaka 85 Itorero rya ADEPR rishinzwe mu Rwanda, ku nshuro ya mbere ryimitse abapasiteri b’abagore bagiye gutangira inshingano zo kuyobora itorero.

Ibirori byo kwimika abagore ba mbere byabaye kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, bibera mu Rurembo rwa Huye aho ku ikubitiro hasengewe abapasiteri 15.

Ibikorwa byo gusengera abapasiteri bagiye gutangira ishingano mu Itorero rya ADEPR byatangiye kuri uyu wa Kabiri bizarangira ku wa 18 Ukuboza 2025.

Biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga hasengewe abagore barenga 160, bangana na 33% by’abazasengerwa kwinjira mu iyo nshingano muri 2025.

Umushumba w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, aheruka kubwira IGIHE ko uhereye kera kose gusengera abagore bakaba abapasiteri bitari bibujijwe mu mahame y’itorero nubwo bitakorwaga.

Ati: “Guhera mu myaka itambutse twagiye dukora iryo sesengura, twakira ibitekerezo byinshi tureba niba bikwiye. Twaribazaga tuti ese birakwiye? Bibiliya ibivugaho iki? Ese hari ahantu ibibuza? Ese cyaba ari icyaha bibaye? Umugore abaye umupasiteri byatumarira iki? Ese amatorero abafite hari icyo byabunguye cyangwa icyo byabatwaye?”

Yakomeje ati: “Urumva twagize umwanya w’urwo rugendo, mu biganiro bitandukanye rero twasanze ntaho Bibiliya ibuza gusengera umugore kuba umupasiteri. Hari n’abafata imirongo itandukanye bakayisobanura nabi ku bushake bwabo ariko ntibibuza ko umugore yaba umupasiteri.”

Yavuze ko impano yo kuyobora itangwa n’umwuka wera kandi atayitanga ashingiye ku gitsina cy’umuntu.

Ati: “Twabonye ko bikwiye ko abagore bahabwa inshingano z’ubupasiteri binagendanye n’icyerekezo dufite nk’itorero. Hari umurimo wo kuzana abantu kuri Kristo ariko hari no kubatoza no kubarera. Abagore rero bafite iyo mpano n’ubushobozi bw’umwihariko mu murimo wo kurera abantu kubakuza kandi twumva kuba twasengera abagore bakaba abapasiteri ari igisubizo kuri twe cy’igihe kirekire.”

Impinduka zikomeye muri ADEPR zatangiye kugaragara kuva Pasiteri Ndayizeye Isaïe yahabwa kuriyobora. Uyu mugabo yariragijwe rifite urusobe rw’ibibazo, bivuze ko yagombaga kubyitaho bikabonerwa umuti wa burundu.

Pst. Madeleine Ndayisenga uri mu basengewe ku nshingano zo kuba abashumba mu itorero rya ADEPR yavuze ko Imana yari yaramuvuzeho ko azayikorera kandi yishimira ko isezerano risohoye.

Yagize ati: “Ndashimira Imana ko yandinze, ndayishimira ko yangiriye neza uyu munsi ngahabwa inshingano za gishumba. Imana navutse yamvuzeho. Ivuga ko nzayikorera, Ishimwe ko nkomeje kuyikorera n’uyu munsi nkaba nahawe izi nshingano.”

Yongeyeho ati: “Ubundi muri ADEPR murabizi ko abagore batari abapasiteri. 15 b’uyu munsi ni twebwe mfura. Ndashimira Imana yangabije umurimo wayo kandi mfite icyizere ko izanshoboza.”

Umwe mu bayoboke b’Itorero rya ADEPR, yabwiye IGIHE ko abona ibyakozwe binyuranye n’ibiteganywa n’ijambo ry’Imana kuko Bibiliya igaragaza ko umuyobozi w’itorero akwiye kuba umugabo aho kuba umugore.

Ati: “Ibyakozwe binyuranyijwe n’ibiteganywa na Bibiliya muri 1 Timoteyo 3:2. Abagore na bo bafite inshingano zabo bagomba gukora mu itorero aho kuba abashumba.”

Pasiteri Ndayizeye Isaie yerekanye ko gusengera abagore ari igisubizo kuri ADEPR

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2025 hazasengerwa abagore barenga 160

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa