skol
fortebet

Bwa mbere Neymar yahishuye igitsina cy’umwana agiye kwibaruka

Yanditswe: Monday 26, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Paris Saint-Germain, Neymar Jr n’umugore we bahishuye ko bagiye kwibaruka umwana w’umukobwa nyuma y’iminsi mike amusabye imbabazi ku bwo kumuca inyuma.
Amezi 5 arashize Bruna Biancardi ukundana na Neymar atwite,bimenyekana nibo babyitangarije babinyujuje ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bishimira kuba bitegura kwibaruka. Ubwo babitangazaga ntabwo bari bari basobanuye niba umwana bitegura kwibaruka ari umukobwa cyangwa umuhungu gusa ku munsi w’ejo Neymar nabyo yarabitangaje. (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Paris Saint-Germain, Neymar Jr n’umugore we bahishuye ko bagiye kwibaruka umwana w’umukobwa nyuma y’iminsi mike amusabye imbabazi ku bwo kumuca inyuma.

Amezi 5 arashize Bruna Biancardi ukundana na Neymar atwite,bimenyekana nibo babyitangarije babinyujuje ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bishimira kuba bitegura kwibaruka.

Ubwo babitangazaga ntabwo bari bari basobanuye niba umwana bitegura kwibaruka ari umukobwa cyangwa umuhungu gusa ku munsi w’ejo Neymar nabyo yarabitangaje.

Abinyujije kuri Instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni 210 yaranditse ati"Twari dutegerezanyije amatsiko uyu mwanya.Ntidushobora gutegereza guhura nawe imbonankubone, umukobwa! Nimpano yacu ikomeye".

Ubusanzwe Neymar afite umwana w’umuhungu ufite imyaka 11 witwa Davi Luca,ubwo bivuze ko agiye kugira ibitsina byombi

Ubwo yasabaga imbabazi, abinyujije kuri Instagram ye yaranditse ati"Nakoze ikosa. Nagukoreye ikosa . Ntinyutse kuvuga ko nkora amakosa buri munsi, haba mu kibuga no hanze yacyo. Ariko nkemura amakosa yanjye mu buzima bwanjye bwite mu rugo, ndi kumwe n’muryango wanjye n’inshuti zanjye. "

"Ibi byose byagize ingaruka ku muntu umwe wihariye mu buzima bwanjye. Umugore narose gukurikira iruhande rwanjye, nyina w’umwana wanjye. Ibi byageze mu muryango we, ubu ari nawo wanjye".

"Bruna Biancardi namaze gusaba imbabazi z’amakosa yanjye, kubera kutagira umumaro, ariko ndumva ngomba kubyemeza ku mugaragaro. Niba ikibazo cyari cyihariye cyaragiye ahagaragara, no gusaba imbabazi bigomba gushyirwa ku mugaragaro".

"Si nibona ntari kumwe nawe. Sinzi niba bizakora hagati yacu, ariko uyu munsi ushobora kumenya neza ko nshaka kugerageza. Intego yacu izatsinda, urukundo dukunda umwana wacu ruzatsinda, urukundo dukundana ruzadukomeza".

Neymar watangaje ko we n’umukunzi we bitegura kwibaruka umwana w’umukobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa