skol

Bwa mbere Tiwa Savage yahishuye ibyamubayeho mw’iyimikwa ry’Umwami Charles III

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Umuhanzikazi Tiwa Savage wo muri Nigeria ufatwa nk’umwamikazi wa afrobeats muri Afurika , bwa mbere yahishuye ubwoba yagize ubwo yajyaga ku rubyiniro mu gitaramo cy’iyimikwa ry’umwami w’Ubwongereza Charles III.
Tiwa Savage akaba yivugiye ko yagize ubwoba mu masegonda ya mbere ubwo yatangiraga kuririmba ariko ngo bigenda bigabanuka uko amasegonda yicumaga.
Ibi akaba aheruka kubitangariza kuri televisiyo imwe mu Bwongereza.
Yahishuye ko yabanje kugira ubwoba
Ati " Byari ibintu byiza (…)

Ati " Byari ibintu byiza kuririmba mu birori by’Umwami. Byari ibintu by’agatangaza guhagararira ibihugu bya Commonwealth uri no ku rubyiniro. Nabanje kugira ubwoba mu masengo ya mbere ariko ntangiye kuririmba byagiye bishira."

Yakomeje agira ati: “Nabonye abantu batangiye kunyishimira numva ndatekanye kuko narimfite ubwoba bw’uko bari bunyakire. Byagenze neza kurusha uko nabitekerezaga”.

Ubwo yari ku rubyiniro muri iki gitaramo cy’amateka

Tiwa Savage kandi yatangaje ko muri icyo gitaramo yakunze cyane Umwamikazi Camilla dore ko na mbere y’iki gitaramo bari babanje guhura bakanaganira.

Tiwa Savage yabaye umuhanzi wo muri Nigeria waririmbye mu muhango w’imbonekarimwe wo kwimika Umwami w’u Bwongereza. Aba umunyafurika wa mbere uririmbye mu birori by’i Bwami.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa