skol
fortebet

Bwiza yavuze ko yatunguwe n’abamwatse amashusho amugaragaza asambana bagendeye ku bihuha byari byatangajwe

Yanditswe: Monday 03, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho yahakanye no nta ruhare yigeze agira ku makuru y’ibihuha yatangajwe avuga ko hari amashusho amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina ndetse ko yatunuwe n’abantu bayamwakaga bavuga ko uwabitangaje ari gutinda kuyashyira hanze.

Sponsored Ad

Bwiza ibi yabivuze ari mu Kiganiro Sunday Choice kinyura ku Isibo Tv avuga ko ibyatangajwe byose byari ikinyoma kandi ko ntaho byari bihuriye n’indirimbo yari agiye gushyira hanze.

Muri iki kiganiro Bwiza yavuze ko byamutunguye nkuko byatunguye abandi bantu ndetse ko ntaho bihuriye no kuba yari agiye gushyira hanze indirimbo nshya ibizwi nko “Gutwikwa” muri iyi minsi.

Ati” Nabibonye ku wa gatanu mvuye gusenga numva nshyushye mu mutwe ariko nyuma nza gutuza. Icyantunguye nuko hari abantu banyandikiraga bayansaba “

Bwiza avuga ko yatunguwe n’abantu bamusabaga ayo mashusho ati"Nari mfite indirimbo nziza bari bakwiye kureba ariko barayanyakaga ngo babe birebera mu gihe atarashyirwa hanze numva ndumiwe".

Bwiza ukubutse muri Kenya yavuze ko yasanze 60% by’ibitangazamakuru yazengurutse bari bazi umuziki we ndetse ko yakoze ibiganiro birenga 18 mu gihe hari hateganyijwe 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa