Byamufata imyaka 10 ntakora ngo atware ibihembo nk’ibyo mfite- The Ben abwira Bruce Melodie
Yanditswe: Monday 22, Dec 2025
The Ben na Bruce Melodie bongeye gukozanyaho ubwo hatangwaga ibihembo bya Isango na Muzika Awards, mu birori byabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 21 Ukuboza 2025.
Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi ufite album y’umwaka ‘Colorful Generation’, The Ben yegukana icy’umuhanzi w’umwaka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bruce Melodie yaciye amarenga ko hari bagenzi be bakeneye guhabwa ibihembo nabo utubati twabo tukagira ibitujyamo.
Ati “Ibikombe maze kubigwiza muze kugenda murebe […] n’abandi mubahe n’abari bafite duke duke babahe, abantu bafite amajage n’amagobori mu kabati bamanure bashyiremo ibihembo.”
Abanyamakuru babajije The Ben niba yaba ari mu bo yavugaga muri iki kiganiro, ashimangira ko niba yabivuze yiganiriraga.
The Ben ati “Icya mbere ntekereza ni uko ndamutse ndetse umuziki nonaha burundu, Bruce Melodie byamufata nk’imyaka icumi kugira ngo agire ibihembo natwaye. Ni umuhanzi mwiza, ariko ajya yibagirwa ko ndi mukuru we, hari ibihembo nabonye mbere y’uko atangira umuziki, hari ibyo nabonye akora, hari n’ibyo ndi kubona uyu munsi.”
The Ben yavuze ko Bruce Melodie ibyo avuga kenshi aba atebya, ati “Ndabizi ko abivuga atebya, nanjye yego simba nkomeje ijana ku ijana ariko nzi ko abizi neza.”
Aba bahanzi bakomeje guhigana ubutwari byitezwe ko bazahurira mu gitaramo ‘The New Year Groove’ kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.
Ni igitaramo byitezwe ko bazaba bahanganiranamo bishakamo uhiga undi mu kugira abakunzi benshi.
The Ben yavuze ko aramutse aretse umuziki uyu munsi, byasaba Bruce Melodie kumara imyaka icumi ngo banganye ibihembo
Bruce Melodie asa n’ukomoza kuri The Ben, yasabye ko n’abahanzi bafite ibihembo bike bagerageza bakabibaha kugira ngo bigende neza

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *