Byari ibicika mu gitaramo ‘Urw’intwari’ cyasigirijwe n’ibirori bya ‘Drones’
Yanditswe: Friday 04, Jul 2025
Amatorero Ishyaka ry’Intore na Inyamibwa kimwe n’abahanzi n’umuhanzi Maji Maji batanze ibyishimo mu gitaramo ‘Urw’intwari’ cyasigirijwe n’ibirori bya ‘drones’ byanyuze abarenga igihumbi bari bakoraniye muri Kigali Convention Centre.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Nyakanga 2025, cyari kigamije kwinjiza abantu mu munsi wo #Kwibohora31.
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre cyitabiriwe ku rugero rwo hejuru kuko imyanya yose yari yateguwe yari yicayemo abakunzi b’umuziki gakondo.
Maji Maji yabanje gususurutsa abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Maji Maji n’itsinda ry’abacuranzi bafatanyije nibo babimburiye abandi ku rubyiniro, bakurikirwa n’itorero Ishyaka ry’intore mu gihe Inyamibwa ryakurikiyeho mbere y’uko itsinda ryaririmbye indirimbo zifashishwaga ku rugamba ari na ryo ryashyize akadomo kuri iki gitaramo.
Ni igitaramo cyititabiriwe n’abato gusa kuko n’ababyeyi bakisanzemo
Icyakora ku rundi ruhande, ubwo Itorero Inyamibwa ryari rigeze hagati, abari bitabiriye iki gitaramo batunguwe no kubona mu kirere hatangiye kwaka ibishashi byandika amagambo atandukanye.
Itorero Ishyaka ry’intore ryasusurukije abakunzi b’umuziki
Umuhungu wa Gatore Yannick usanzwe abyina mu itorero ’Ishyaka ry’intore’ yatangiye ubutore akiri umwana
Israel Mbonyi ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Ntabwo byari ibishashi nkuko benshi twabibonaga ahubwo byari ‘drones’ zazamukaga zikandika amagambo atandukanye mu kirere mu rwego rwo kwifatanya n’abari muri iki gitaramo kwizihiza umunsi wo #Kwibohora31.
Uretse amagambo atandukanye arimo n’ayo gushimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, izi ‘drones’ zanashushanyije mu kirere ibendera ry’u Rwanda n’ikarita yarwo.
Drones zashushanyije u Rwanda mu kirereDrones zafashije abari muri Kigali Convention Centre kwishimira ibirori byo Kwibohora
Mu bashimiwe uruhare bagize ku rugamba rwo kubohora Igihugu harimo na Perezida Kagame
Ababyinnyi b’itorero Inyamibwa ni bamwe mu bishimiwe bikomeye
Bwari ubwa mbere iki gitaramo kibaye mu Rwanda icyakora ubuyobozi bwa ‘Ma Africa’ ryagiteguye bwijeje abakitabiriye ko kizajya kiba ngarukamwaka.









Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *