skol
fortebet

Byari ibyishimo mu birori by’isabukuru ya Miss Muyango wujuje imyaka 23 [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, Miss Uwase Muyango Claudine, yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 23.

Sponsored Ad

Miss Muyango yamamaye cyane ubwo yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019, aho yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto kurusha abandi(Miss Photogenic)

Muyango usigaye abana n’umunyezamu Kimenyi Yves nk’umugore n’umugabo ndetse bafitanye umwana umwe byari ibirori bidasanzwe ubwo uyu mugore yizihizaga umunsi yaboneyeho izuba.

Ni ibirori byari byatumiwemo inshuti za hafi z’uyu muryango aho bafatanyije guturitsa shampanye.

Mubutumwa Miss Muyango yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze yashimiye umugabo we Kimenyi Yves.
Muyango yagize ati“Wakoze kuri burikimwe bebe, nzahora nibuka 19 Werurwe.”

Taliki 19 Werurwe, umunsi Muyango yizihizaho isabukuru y’amavuko, Kimenyi Yves yari yabwiye uyu mugore ko nubwo batari kumwe muri ako kanya hari ibyo ari kumutegurira kugirango bifatanye kwishimira uwo munsi.

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine rwatangiye muri 2019, muri Gashyantare 2021, Kimenyi Yves yaje gushyira ivi hasi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore, baje kwibaruka imfura yabo Kimenyi Miguel muri Kanama 2021.


Muyango yashimiye cyane umugabo avuga ko azahora azirikana iyi taliki 19 Werurwe

Inshuti n’abavandimwe bifatanyije nawe kwizihiza isabukuru y’imyaka 23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa