skol
fortebet

Byatahuwe ko Prince Kid yatawe muri yombi arikumwe na Miss Muheto Divine

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mata 2022, nibwo umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudone wamenyekanye cyane ku izina rya Prince Kid yatawe muri yombi ,byamenyekanye ko yatawe muri yombi ubwo ari kumwe na nyampinga w’u Rwanda 2022, Miss Nshuti Muheto Divine .

Sponsored Ad

Biravugwa ko Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda yari yahamagajwe kugira ngo asobanure bimwe mu byo yakekwagaho, birimo Ruswa yaba iy’amafaranga n’ishingiye ku gitsina ivugwa muri Miss Rwanda ndetse n’iby’imodoka ya Miss Muheto atarahabwa, n’ibindi.


Nyuma yo kubazwa ibyo bibazo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, byahise bitangazwa ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid atawe muri yombi, ndetse ko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yavuze ko Price Kid afunze akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abana bajya muri Miss Rwanda. Ati "Ni byo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze".

Dr Murangira yadutangarije ko Prince Kid akekwaho "Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye". Yavuze ko Prince Kid "Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha".

Iri tabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudone [Prince Kid], rije rikurikira isezera ry’uwari umuvugizi w’iri rushanwa Miss Nimwiza Meghan.

Tariki 31 Ukwakira 2013, nibwo Rwanda Inspiration Backup yegukanye isoko ryo gukurikirana (management) Nyampinga, mu rwego rwo kugabanya impungenge zimwe na zimwe zaterwaga no kuba Nyampinga yabaga adafite abamukurikirana.

Kuva Rwanda Inspiration Back Up yatorwa kugeza ubu impinduka zaragaragaye cyane muri iri rushanwa kuva ku myumvire yari isanganywe n’ababyeyi kugeza ku bihembo umukobwa yahabwaga amaze kuritwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa