skol
fortebet

Hatangajwe ikintu gikomeye Meddy yifuza kugira ngo ashyire hanze indirimbo nshya

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Ngabo Medard wamamamaye nka Meddy mu Rwanda ndetse no hanze yarwo byagaragajwe ko yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya mu gihe azaba yujuje aba ’Subscribers’ bangana na Miliyoni kuri Youtube.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe n’urubuga runyuzwaho amakuru yuyu muhanzi, hagaragajwe ko mu gihe urubuga rwa Youtube rwe rwaba rwujuje aba ‘subscribers’ miliyoni 1 uyu muhanzi yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ni mu gihe kugeza ubu Meddy afite aba ‘subscribers’ ibihumbi 932, bivuze ko habura aba Subscribers ibihumbi 68.

Uyu muhanzi akomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe nyuma yuko we n’umugore we bibarutse imfura yabo @mylangabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa