skol
fortebet

Byemejwe ko Ingabire Habibah ahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2017

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2017

Sponsored Ad

Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko waranzwe no gutukana nyuma yo gusezererwa muri Miss Rwanda 2017, byemejwe ko ari we uzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ya Miss Supranational 2017.
Tariki 19 nyakanga 2017, nibwo hasakaye inkuru y’uko Habibah ariwe watoranijwe kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2017. N’irushanwa rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya cyenda.
Mu gihe hasigaye igihe gito ngo irushanwa ritangire, abaritegura bashyize hanze ifoto izifashishwa mu (...)

Sponsored Ad

Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko waranzwe no gutukana nyuma yo gusezererwa muri Miss Rwanda 2017, byemejwe ko ari we uzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ya Miss Supranational 2017.

Tariki 19 nyakanga 2017, nibwo hasakaye inkuru y’uko Habibah ariwe watoranijwe kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2017. N’irushanwa rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya cyenda.

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo irushanwa ritangire, abaritegura bashyize hanze ifoto izifashishwa mu kugaragaza buri mukobwa harimo n’uyu munyarwandakazi ugiye guhagararira u Rwanda asimbura Akiwacu Colombe wahagarariye u Rwanda mu mwaka wa 2016.

Habibah yashize kuri instagram ifoto iherekejwe n’ubutumwa agaragaza uburyo yishimiye kuzahagararira u Rwanda, yavuze ko ari intambwe ikomeye ateye mu buzima.

Ingabire Habibah yatangarije abamukurikirana ko bidasubirwaho agomba guhagararira u Rwanda

Ikindi gishimangira ibi n’uko ku rubuga rw’iri rushanwa bakoresha bamaze gushyira amazina, igihugu ndetse n’umukobwa uzitabira iryo rushanwa harimo na habibab ukomoka mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iri rushanwa mpuzamahanga rizatangira hagati mu Ugushyingo 2017, abakobwa bazabanziriza mu gihugu cya Pologne hanyuma bakurikizeho mu majyepfo y’iki gihugu muri Repubulika ya Slovakia [mu birometero 547 uvuye aho bazaba bacumbitse].

Aba bakobwa bazava muri Slovakia berekeza mu mujyi wa Krynica – Zdrój muri Pologne ari naho igikorwa nyir’izina cyo gutora Miss Supranational kizabera tariki 1 Ukuboza 2017.

Ku rukuta rw’iri rushanwa kuri home page bashyizeho abakobwa bose bazahatana uko ari 80

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa