skol

Byiringiro Lague yasobanuye iby’umubano we na DJ Crush anasubiza abavuga ko abana arera atari abe

Yanditswe: Monday 03, Nov 2025

featured-image

Umukinnyi w’ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yavuze ko umubano we na Liliane Tuyambaze uzwi nka Dj Crush ari uw’ubushuti busanzwe anagira icyo avuga ku bavuga ko abana arera atari abe.

Mu minsi yashize ni bwo umubano wa Byiringiro Lague na DJ Crush wongeye kugarukwaho cyane nyuma y’uko hagiye hanze amashusho bari kumwe mu gitaramo babyinana. Byiringiro Lague aganira na The Choice Live muri Sunday Choice yavuze ko uyu mukobwa ari umushuti we ndetse ko ibimvugwaho nta kibazo dore ko atamwihakana.

Ati: “Dj Crush ni umushuti wanjye kandi ntabwo naza hano ngo mwihakane aka kanya. Ni umushuti wanjye cyane ni n’umuntu tugirana inama. Wenda ariya mashusho yagiye hanze ariko nta n’ikintu kirenze. Ibimvugwaho nta kibazo kuko ni inshuti y’u muryango.”

Yavuze ko iyo umugore we yumvise ibimuvugwaho atabigiraho ikibazo dore ko Dj Crush ari inshuti y’umuryango. Ati: “Iyo umugore wanjye abyumvise nta kintu bimutwara. Abantu batari babizi babimenye kuko n’ariya mashusho nta kintu atwaye.”

Lague yavuze ko hashize imyaka ine baziranye ndetse nabwira abantu ko ibyo kwinjira mu muryango we bakwiye kubireka. Yavuze ko akunda gusohoka ndetse ko iyo Dj Crush afite aho yakoze amubwira akajya kumushyigikira.

Ati: “Njyewe nkina umupira w’amaguru kandi ndi umuntu ukunda kwisohokera nkishima. Ni yo mpamvu Dj Crush ni umushuti wanjye iyo yakoze arambwira ngo ngwino unshyigikire rero mba ngomba kubikora.”

Byiringiro Lague yanagarutse ku byavuzwe mu minsi yashize ko abana arera atari abe bitewe n’uko badasa. Yavuze ko afite abana beza b’inzobe ubundi ahamya ko ari abe.

Ati: “Mfite abana beza b’inzobe kuko barampenda mbatakazaho ibintu byinshi kuko ndabizi ni abanjye. Buriya hari abantu baba bafite umutima mubi, hari nk’igihe nshyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ukabona nk’umuntu araje avuze ibintu bitajyanye uwo muntu aba afite umutima mubi.”

Yavuze ko ataratekereza gupimisha ADN, ati: “Ntabwo ndatekereza kujya gupimisha ADN kuko ndabizi abana ni abanjye, abantu benshi barabimbwira gusa ntabwo ndabitekereza.”

Byiringiro Lague yasobanuye iby’umubano we na DJ Crush anasubiza abavuga ko abana arera atari abe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa