skol
fortebet

Canada:The Ben yatunguwe ku rubyiniro n’inkumi bakoranye mu mashusho y’indirimbo ‘Habibi’-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

The Ben yasazwe n’ibyishimo ubwo yatungurwa n’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Habibi’ yaherukaga mu ifatwa ryaryo mashusho, ngo uyu mukobwa yatumiwe n’abari bateguye iki gitaramo.
Ni igitaramo cyahurije hamwe abantu bagera ku 1200, ubusanzwe Salle bakoreyemo yakiria abantu 1000 ariko ubwinshi bw’abantu bwatumbagiye bugera ku 1200. The Ben yabwiye Isango Star ko yatunguwe n’uburyo abantu bamwakiriye anashima bikomeye ‘Diaspora’yagize uruhare rukomeye kugirango iki gitaramo cyigende (...)

Sponsored Ad

The Ben yasazwe n’ibyishimo ubwo yatungurwa n’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Habibi’ yaherukaga mu ifatwa ryaryo mashusho, ngo uyu mukobwa yatumiwe n’abari bateguye iki gitaramo.

Ni igitaramo cyahurije hamwe abantu bagera ku 1200, ubusanzwe Salle bakoreyemo yakiria abantu 1000 ariko ubwinshi bw’abantu bwatumbagiye bugera ku 1200. The Ben yabwiye Isango Star ko yatunguwe n’uburyo abantu bamwakiriye anashima bikomeye ‘Diaspora’yagize uruhare rukomeye kugirango iki gitaramo cyigende neza.

Umukobwa yageze ku rubyiniro abonye The Ben aratungurwa abora uko yifata

Yagize ati :”Nishimira ko muzika Nyarwanda igeze kurundi rwego, abantu bishimye mbese twataramye biratinda..Ndashima cyane Diaspora yateguye iki gitaramo.”

Umunyamakuru yamubajije ku amashusho yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram, aho agaragara abyinana n’umukobwa.The Ben aseka cyane yavuze ko yagize ibihe byiza muri Canada, ngo yageze ku ndirimbo ‘Habibi’ abateguye ibirori bamubwira ko muri Canada bahinduye uburyo iririmbwamo.

Aho yagize ati :”Nakomeje gukora indirimbo zanjye zitandukanye, ngeze ku ndirimbo ‘Habibi’ umwe mu bateguye igitaramo yaje ku rubyiniro anyaka indangururamajwi ambwira ko muri Canada bahinduye uburyo ‘Habibi’ bayiririmba.”

Yungamo ati :”Nagiye kubona mbona ‘ Lissette’ twakoranye mu mashusho ya ‘Habibi’ aje ansanga byandenze mbura uko nifata.”

Ngo uyu mukobwa abateguye igitaramo baramushakishe bamuha ubutumire bw’uko azaza muri iki gitaramo.The Ben avuga ko atigeze amenya ayo makuru ngo yaherukaga uyu mukobwa ubwo bakoranga iyi ndirimbo.

Nk’uko amashusho abigaragaza The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagrm mu ijoro ryo kuri iki cyumweru dusoje yabonwe n’umunyamakuru wa Umuryango.rw, agaragaza iyi nkumi yambaye ikanzu y’umweru n’inkweto ndende.

Yasanze The Ben ku rubyiniro wari wambaye ipantalo y’Ijinisi n’umupira umufashe cyane.The Ben yahise atangira kuririmba ‘Habibi’, ati :”Habibi Come Close’maze uyu mukobwa wari wasazwe n’ibyishimo atangira kubyinana nawe barahoberana biratinda.

Iyi ndirimbo ‘Habibi’yagiye hanze kuwa 21 Ugushyingo 2016, mu minsi icyenda yari imaze kuri YouTube yarebwa inshuro zisaga ibihumbi magana abiri. Habibi ni imwe mu ndirimbo zishimiwe ku rwego rukomeye zikijya hanze, ndetse mu bitekerezo bigaragaza ibyishimo no kunyurwa kw’abakunda umuziki wa The Ben.

Lissette DeJesus wakoranye na The Ben ni umu- métisse ufite inkomoko muri Colombia[ahitwa Caucasia] no muri Puerto Rico ubu akaba atuye mu Mujyi wa New York.

Ni umunyamideli wigenga, ni umunyabugeni w’umushushanyi unayobora abahanzi b’ubugeni mu ngeri zinyuranye[creative director].

Lissette yasubiye inyuma, yumva bashyizemo ’Habibi’ agaruka abyina
...Bahoberanye biratinda


The Ben yishimiwe bidasanzwe



Ibitekerezo

  • Birashimishije turamwera erega nuwacu

    uyu mukobwa uwo yakubita ivi ni hatari

    Turamwera twese

    Turamwera twese

    Turamwera twese

    The ben my role model

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa