skol

Cardi B n’umukunzi mushya baritegura kwibaruka

Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025

featured-image

Umuraperikazi w’icyamamare Cardi B yongeye gutungurana, nyuma yo gutsinda urubanza aherutse kuregwamo, atangaza amakuru akomeye yerekeye ubuzima bwe bwite.

Uyu muhanzi wegukanye Grammy yatangaje ko ari mu byishimo by’uko we n’umukunzi mushya, Stefon Diggs, ukinira ikipe ya New England Patriots muri shampiyona ya NFL, bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Mu kiganiro yagiranye na Gayle King kuri CBS, Cardi B yavuze ko yishimira kuba ari mu bihe bishya by’ituze n’ibyishimo mu rukundo rwe. Yagize ati: “Numva ndi mu mwanya mwiza cyane. Numva mfite imbaraga nyinshi kuko ndi gukora byinshi, kandi byose mbikora mu gihe ndi no kurema ubuzima bushya. Njye n’umukunzi wanjye turashyigikirana cyane.”

Aya makuru aje mu gihe Cardi B aherutse gutandukana n’umuraperi Offset, bashakanye muri Nzeri 2017. Bombi bafitanye abana batatu, ariko urukundo rwabo rwagiye rugaragaramo intugunda no gushwana kenshi.

Cardi B yakomeje gushima uburyo Stefon Diggs amushyigikira, avuga ko amuha icyizere, imbaraga ndetse n’umutekano mu buzima bwe. Ati: “Amfasha kumva ntekanye, mfite icyizere kandi mfite imbaraga.” Yibutse kandi ko mu byumweru bibiri bishize yagize ibihe bikomeye byo guhangayika bitewe n’igitutu cyo kumenyekanisha album nshya, aho yavuze ko yahoraga arira kubera amagambo mabi yari akomeje kuvugwa kuri we.

Iyi album ye yise “Am I the Drama?” biteganyijwe ko izasohoka ku wa Gatanu, ikaba iri mu zikunzwe cyane zitegerejwe n’abakunzi be ku isi hose.

Cardi B, wamamaye cyane kubera indirimbo zagiye zigarukwaho n’isi yose, yagaragaje ko ubuzima bwe bwite n’umwuga bikomeje kugenda neza, ndetse ko kuba ategereje umwana mushya ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe nk’umubyeyi n’umuhanzi.

Cardi B aritegura kwibaruka umwana wa kane, akaba uwa mbere azaba abyaranye n’umukunzi we mushya, Stefon Diggs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa