skol
fortebet

Chameleone arashinjwa kujyana umukunzi w’abandi kwa Satani

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Bamboo ni umuhanzi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Kenya watanze ubuhamya ashinja umuhanzi Dr.Jose Chameleone wo muri Uganda ko yatumye umukunzi we Erika aba imbata ya Satani igihe kirekire.
Uyu musore ngo yamenye ko umukunzi we Erika akorana na Satani nyuma y’uko yakiriye agakiza. Mu butumwa bw’inkurikirane yanyujije kuri Facebook, Bamboo yatangaje ko umukunzi we Erika yakoreye Satani mu gihe kingana n’imyaka 7.
Ubu buhamya bw’uyu musore ntibwakiriwe neza n’abanya Kenya bakoresha imbuga (...)

Sponsored Ad

Bamboo ni umuhanzi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Kenya watanze ubuhamya ashinja umuhanzi Dr.Jose Chameleone wo muri Uganda ko yatumye umukunzi we Erika aba imbata ya Satani igihe kirekire.

Uyu musore ngo yamenye ko umukunzi we Erika akorana na Satani nyuma y’uko yakiriye agakiza. Mu butumwa bw’inkurikirane yanyujije kuri Facebook, Bamboo yatangaje ko umukunzi we Erika yakoreye Satani mu gihe kingana n’imyaka 7.

Ubu buhamya bw’uyu musore ntibwakiriwe neza n’abanya Kenya bakoresha imbuga nkoranyambaga. Bamwe bavuze ko ari ukuri abandi bavuga ko ariyo nzira nziza uyu muhanzi yabonye ishobora kumugeza ku kwamamara kwe abinyujije mu kinyoma cyo kuvuga ko umukunzi we yajyanywe kwa Satani n’umuhanzi w’Icyamamare Chameleone.

Bamboo avuga ko umukunzi we yajyanywe na Chameleone kwa Satani

Mu buhamya bugaragara kuri Facebook, uyu musore washinje Jose Chameleone gushora umukunzi we mu bikorwa byo gukorana na Satani. Yagize ati “Imana yantumye muri Uganda aho nahuriyeyo n’umukobwa mwiza usenga witwa Erika akaba ari we mukunzi wanjye ubu.Yanditse igitabo gikubiyemo ubuzima yanyuzemo, avugamo ko nyirakuru yari umupfumu, anavugamo ukuntu yisanze akorana na Satani.”

Yanavuze ko Chameleone yajyanye umukunzi we Erika amucishije mu mugezi wa Nile aho bifashishije amagi 2 batereye mu mugezi maze hagahita haza igifi kinini cyane kikabamira kigahita kibajyana bakisanga ku muryango w’ubwami bwa Satani.

Uyu musore yakomeje agaragaza ko umukunzi we mu kugera kwa Satani yahise abwirwa ko azaba umucakara w’ikuzimu ubuzima bwe bwose, ariko Imana ikaba yaramugiriye neza ikamutabara amazeyo imyaka 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa