skol
fortebet

Chameleone wari wambaye nka ‘Spiderman’ yashimangiye ubuhanga bwe mu gitaramo yakoreye muri Uganda-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunyamuziki ukomeye mu gihugu cya Uganda, Jose Chameleone yashimangiye ko ari umunyabigwi mu muziki ubwo yakoraga igitaramo cyitabiriwe n’isinzi ry’abantu mu gace ka Lugogo Criket kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru dusoza.
Uyu muririmbyi yari yahisemo guha izina igitaramo cye ngo ni “Legend: Hit after Hit” bivuze ko ari umunyamuziki ukora indirimbo zisimburana kandi zose zikundwa.Jose uzwi mu ndirimbo nka ‘Wale Wale’ yamaze amasaha agera kuri abiri ku rubyiniro wenyine.
Akigera ku rubyiniro (...)

Akigera ku rubyiniro habanje kuzimwa amatara mu minota igera kuri 11 hazamumuka umwotsi myinshi abafana batangira kwikanga ko ari kunywa itabi. Mu ndirimbo nka “Nga bwewakolanga“ yahagurikije abafana be bemera ibyo akora.

Yari yambaye umwambaro nk’uwa Spiderman cyangwa Iron Man.Yacurangiwe na Bande yitwa Solid, yahereye mu ndirimbo ze yakoze kuva mu mwaka wa 2000 kugeza ubu.Anacuranga zimwe mu zakunzwe cyane nka “Kuma Obwesigwa”, “Bomboclat”, “Kuba Bulungi”, “Nekolera Mali”, “Basiima Ogenze”, ndetse na “Agatako”

Nyuma yo kuva ku rubyiniro yakurikiwe n’abandi bahanzi barimo Aziz Azion, Gravity Omutujju, Pallaso, Afrigo Band, King Michael, Ziza Bafana, Vampino na Radio & Weasel.

Iki gitaramo kandi cyahurije hamwe abanyacyubahiro bakomeye barimo na Nyakubahabwa Bobi Wine wamaze gutorerwa kuba umudepite mu Nteko hari kandi Allan Sewanyana akaba umudepite uhagarariye agace ka Makindye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa