skol
fortebet

Charly na Nina basobanuye impamvu bamaze imyaka 2 badakora ,basaba n’imbabazi abafana babo

Yanditswe: Tuesday 22, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Charly na Nina batangaje ko imyaka ibiri yari ishize badakora umuziki kubera ko bari bafashe ikiruhuko cy’imyaka irindwi yari ishize bakora umuziki batarahuka.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, ni bwo Charly na Nina basohoye amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Lavender’ ifungura urugendo rushya rw’umuziki wabo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize badakora umuziki.

Nina avuga ko imyaka ibiri yari ishize batari mu kibuga cy’umuziki, babonye kwaguka ku muziki w’u Rwanda, ashingiye ku bikorwa by’abahanzi bashya n’abasanzwe bari mu muziki. Ati “Ni ibintu byiza.”

Yavuze ko imyaka yari ishize bari mu kiruhuko bemeranyijeho kubera ko ‘twari tunaniwe’. Ati “Twari turushye rwose… Twarakoze cyane ku buryo twageze aho twumva tutagishoboye gukomeza […] Urabona aho ushaka kujya ariko ntabwo ubona aho umenera. Ntuzi icyo gukora,”

Yunganirwa na Charly, uvuga ko mu buzima bwa buri munsi, umuntu akeneye kuruhuka. Kandi ko birinze kumara imyaka ibiri basubizanya n’abafana babazaga impamvu batagaruka mu muziki, ahubwo bahisemo gutuza bategereza igihe cyo kugarukiraho.

Mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo Rwanda, Nina yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri bari bamaze bakuyemo isomo ry’uko ‘twese turacyeneranye’.

Charly avuga ko batahemukiye abakunzi babo, gusa bazi neza ko bari babakumbuye. Akavuga ko n’abahanzi bagira ubuzima bw’abo bwite, akemera ko ikiruhuko bafashe mu muziki batigeze bakimenyesha abakunzi babo.

Ati ‘Ntabwo ntekereza ko twabahemukiye [Abakunzi] ariko nanone ntekereza ko badukumbuye. Turabizi y’uko badukumbuye kandi n’iyo mpamvu natwe ntabwo twigeze dutekereza kubahemukira n’iyo mpamvu turi hano.”

“Urabona abahanzi bafite ukuntu nabo bagira ubuzima bwabo bwite rero hari impamvu zacu bwite zatumye tuvuga ko dukeneye akaruhuko ho gatoya. Ntabwo twigeze tubasobanurira ariko ubu ngubu nta n’impamvu z’ibisobanuro kuko twagarutse gukora ibyo bakunda. Twabazaniye indirimbo kandi turakomerezaho.”

Avuga ko basaba imbabazi abo batengushye bose. Ati “[…] Ntaho tugiye kujya turahari. Mukomeze mudushyigikire nk’uko musanzwe mubikora turabakunda cyane. Kandi abari baratubuze batubabarire ariko twagarutse,… ”

Yunganirwa na Nina uvuga ko ubutaha nibajya gufata akaruhuko mu muziki bazabimenyesha.

Agira ati “Kubera ko hari abantu bababaye turabasaba imbabazi ubutaha nitwongera kujya gufata akaruhuko tuzabasaba kugira ngo nitwumva twananiwe tuzababwira kugira ngo bumve y’uko natwe tugomba kuruhuka n’iki byose. Rero turabasaba imbabazi, ntabwo tuzongera kugenda tutababwiye ariko turagarutse, turi hano, turi abana banyu,”

Ubwo bahagarikaga umuziki byavuzwe ko Charly yibarutse umwana, ariko yabihakanye avuga ko umwana ari umugisha kandi ko atari guhisha ko yabyaye.

Nina yavuze ko muri uyu mwaka, bashaka kwagura umuziki wabo bakagera aho ‘twari twarirengagije’ kugira ngo barusheho gukomeza urugendo rwabo rw’umuziki wabo.

Charly avuga ko ‘iyo umuntu yaririmbyeho’ bigoranye ko yava mu muziki burundu.Nina [Uri iburyo] yavuze ko bafashe ‘ikiruhuko’ cy’imyaka ibiri mu muziki kubera ko ‘twari tunaniwe’

Charly yavuze ko bagarutse mu muziki kubera ko ‘igihe twari twarihaye cyari kimaze kurangira-Ahakana ibyavuzwe ko yabyayeCharly na Nina bagarutse mu muziki basohora amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Lavender’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa