ChatGPT igiye kujya yerekana ibitera irari ry’ubusambanyi
Yanditswe: Thursday 16, Oct 2025
Ubuyobozi bw’ikigo OpenAI kigenzura urubuga ChatGPT bwatangaje ko buteganya kujya bushyiraho ibihangano bishobora gutera abantu bakuru irari ry’imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kuziba icyuho cya serivisi.
Ibi bihangano bizwi nka ‘Erotica’ bishobora kuba amafoto, amashusho, filime, ibishushanyo cyangwa se umuziki. Bishobora gukurura amarangamutima y’ubibona ku buryo ashobora kuganzwa n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Umuyobozi wa OpenAI, Sam Altman, tariki ya 14 Ukwakira 2025 yatangaje ko iki kigo gishaka gufata abantu bakuru bakoresha ChatGPT nk’abantu bakuru koko, hatabayemo kubakumira ku byo bashaka kubona.
Altman yasobanuye ko iki kigo cyari gisanzwe kigenera abantu ibyo bareba kugira ngo kidahungabanya ubuzima bwo mu mutwe bwa bamwe, ariko ko byagaragaye ko abafite ubuzima bazira umuze babihirwa n’uru rubuga.
Ati: “Twasanze ibi byaratuma urubuga rugira umumaro muke, ntirunashimishe uko bikwiye abarukoresha badafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ariko bitewe n’uburemere bw’iki kibazo, dushaka kubishyira mu buryo.”
Ku bakoresha ChatGPT bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe, Altman yasobanuye ko ibi bihangano bitazabageraho kuko OpenAI ifite uburyo bushya bwo kubafasha.
Biteganyijwe ko ibi bihangano bizatangira kugaragara kuri ChatGPT mu Ukuboza 2025, ariko hazashyirwaho uburyo bwo kugenzura niba ushaka kubireba afite imyaka 18 kuzamura, mu rwego rwo kurengera abana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *