skol

Chiffa wahoze ari umukunzi wa Yvan Buravan yahishuye indirimbo ikubiyemo inkuru y’urukundo rwabo

Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

featured-image

Chiffa Martin wakundanaga na Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, yahishuye indirimbo ikubiyemo inkuru y’urukundo rwabo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri konti ye ya instagram, aho uyu mukobwa yahaye umwanya abamukurikirana bakamubaza ibibazo nawe akabasubiza.

Chiffa Martin yabajijwe ibibazo byinshi birimo iby’ubuzima bwe bwite n’ubusanzwe n’uburyo yahuyemo na Buravan.

Umwe mu bamukurikira wakurikiye iki kiganiro, yabwiye uyu mukobwa ko amukunda cyane, amusaba ko yabasangiza ku nkuru y’urukundo rwe na Yvan Buravan.

Chiffa Martin nawe mu kumusubiza, yahise amubwira ko yakumva indirimbo "Inkuru" aranayimwumvisha. Aragira ati "Yego umva indirimbo Inkuru".

Inkuru ni indirimbo ya Yvan Buravan yumvikanamo amagambo y’urukundo, aririmba agira ati "Byaje ari ubushuti busanzwe (eeh yeeah)
Sinumvaga ko byagera kure gusa nibyo nifuzaga
Mubyukuri yari nk’ikirere cy’ijoro cyuje umucyo
Sinamenyaga icyo antekerezaho ngo ngihereho
Ariko nabonaga ansekera bikanzonga kurushaho
Sinkamenya ko nawe burya anyikundira
Nkibivuga ntibyatinze gucamo
Arababara nkababara
Hoya nta njyewe nta we"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa