skol
fortebet

Clarisse yavuze ko atewe ishema no kuba Umukobwa nubwo afite igitsina cy’abagabo.

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Clarisse uvuka i Kayonza afite imyaka 32 yavuze ko afite igitsina cy’abagobo ariko we yisanze ameze nk’umukobwa haba mubyo akora ndetse n’ibyiyumviro bye yisanga ari umukobwa ndetse yumva ntanicyo bimutwaye.

Sponsored Ad

Cyubahiro Eric uvuga ko yitwa Clarisse avuga ko ari umukobwa w’imyaka 32 yavuze ko nubwo afite ibyuyumviro kuwo bahuje igitsina( Umugabo) atemera abantu babita abatinganyi ndetse uretse ko iryo jambo nubwo aryumva we ataryemera cyane ko ari abantu nkabandi bafite ubwenge kandi igihugu gitezeho amaboko.

Clarisse wakomeje gushimangira ko ari umugore kandi afite igitsina cy’abagabo yavuze ko uretse abantu bamuzi, abatamuzi ntawushobora kumenya ko ari umugabo.

Yakomeje avuga ko atigeze ahitamo kumera uko ameze ati"ubuzima ndimo uyumunsi ndabwishimiye ndetse nishimira kumva abantu banyita umukobwa ati kuko hari igihe nagezemo ndiheba kubera kubona ko ndi ikibazo mubantu rimwe narimwe nkabura akazi kubera uko meze ndetse hari n’igihe nigeze kwirukanwa mu gipangu bavuga ko nzatera umwaku inzu zikabura aba Client ibyo byaramukomerekeje cyane gusa kubera ko ntacyo afite cyo guhindura uko ameze ubu yarabyakiriye.

Yakomeje agira ati" iyo nza kuba ari ibintu nigize nakabihinduye ariko niko navutse nisanga, kuko ahanini usanga n’inshuti nshobora kugisha inama ari abagore bagenzi bange haba abo duhuje igitsina cyangwa abo tutagihuje ariko babashije kunyakira.

Clarisse utakunze kuvuga amazina yiswe n’ababyeyi ariko akavuga ko ariyo aba ku irangamuntu yakomeje avuga ko kuva mubwana bwe niyo yajyaga kwandikira umwana ibaruwa y’urukundo yayandikiraga umuhungu mugenzi we atanazi ibyaribyo ndetse kugeza ubu atarigera akorana imibonanompuzabitsina n’umukobwa cyane ko aba atumva n’uburyo yabikoramo.

Clarisse yasoje avuga ko adateze guhinduka kuko uko ameze atari ibyo yigize ahubwo ariko yisanze anavuga ko kandi yifuza umugabo nubwo yamwigeze ariko yifuza uw’ubuzima bwe bwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa