skol
fortebet

Chris wahoze muri Just Family yasohoye itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we yasanze muri America

Yanditswe: Wednesday 13, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Chris wanyuze mu itsinda rya Just Family riherutse gusenyuka burundu, agiye gukorera ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umukobwa bamaze igihe bakundana.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi wabaye mu itsinda rya Just Family kuva mu 2016 akarisezeramo mu 2018, agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Claudine bamaze igihe bakundana.

Chris yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019 aho byavugwaga ko asanzeyo umukunzi we.

Nyuma y’igihe bakundana, kuri ubu biyemeje kurushinga mu birori by’ubukwe bizaba tariki 20 Ugushyingo 2021, bukazabera mu mujyi wa Dallas ho muri Texas.

Mu 2018 nibwo Chris yasezeye mu itsinda rya Just Family nyuma yo kutumvikana na Bahati bari bafatanyije kubyutsa iri tsinda mu 2016, nyuma yuko ryari ryarasenyutse mu 2014.

Ubwo yasezeraga muri Just Family, Chris yavuze ko we n’abagenzi be batari bahuje intumbero bityo akaba yarahisemo kubasezera kugirango akurikire inzozi ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa