skol

Chriss Eazy agiye gukorera ibitaramo muri Amerika

Yanditswe: Thursday 09, Oct 2025

featured-image

Umuririmbyi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy, agiye gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha umuziki we ku bafana bo hirya no hino ku isi, no kumufasha kugera ku ntego yihaye kuva atangira urugendo rwe rw’umuziki.

Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti, umujyanama wa Chriss Eazy, ni we uri muri Amerika muri iki gihe, aho ari gukora igenzura ry’aho ibitaramo bizabera n’abazabitegura, ndetse no gutegura gahunda y’ibitaramo byose.

Yageze muri icyo gihugu ku wa 6 Ukwakira 2025, kandi muri iki gihe ari gukora ibijyanye no gutegura buri kimwe kugira ngo byose bigende neza.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Junior Giti yavuze ko ibitaramo bya Chriss Eazy bizabera muri Amerika hagati ya Gashyantare na Werurwe 2026.

Yagize ati: "Ibitaramo bizaba hagati ya Gashyantare na Werurwe 2026. Ubu ndi muri Amerika, ndi kureba aho ibitaramo bizabera, abategura ibitaramo ndetse n’ibindi byose bizakenerwa kugira ngo ibitaramo bigende neza."

Ibi bitaramo ni umwe mu mishinga ikomeye Chriss Eazy yiyemeje kugira ngo azamure izina rye ku rwego mpuzamahanga, agere ku bafana bashya, ndetse n’abakunzi be b’umuziki we bakomeze kumushigikira.

Junior Giti asobanura ko akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bitaramo bizabe iby’agaciro.

Mu myaka ine shize, Chriss Eazy yagaragaje urugendo rw’umwuga rwuzuye ibikorwa by’indashyikirwa. Yagiye asohora indirimbo zigezweho, akora ibitaramo mu Burayi, kandi ategura no kwagura ibikorwa bye muri Amerika.

Umujyanama we, Junior Giti, yamufashije gutegura ibitaramo no gushyira gahunda z’akazi ku murongo, bigaragaza ko Chriss Eazy yita ku buryo umuziki we ugera ku bafana mu buryo bwimbitse.

Uyu muhanzi yaranzwe no gukura mu buryo bw’umwuga, kubaka izina rye ku rwego mpuzamahanga, no gukomeza gushimisha abafana be bo mu Rwanda no hanze y’igihugu.

Yakoze indirimbo zirimo nka ’Fasta’, ’Amashu’, ’Amashimwe’ yakoranye na Fireman, ’Inana’, ’Edeni’, ’Jugumila’ yakoranye na Phil Peter na Kevin Kade, ’Sekoma’, ’Sambolera’, ’Folomiana’ yakoranye na The Ben na Kevin Kade n’izindi.

Chriss Eazy agiye gutaramira muri Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa