skol
fortebet

Christopher arashyize avuze impamvu yamukuye muri Kina Music

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Christopher Muneza wiyise Topher yatangaje impamvu nyakuri yatumye ava muri Kina Music ya Clement Ishimwe nyuma y’imyaka igera kuri irindwi bakorana mu buryo buzwi.
Uyu muhanzi yavuye muri Kina Music yamufashije kumurika impano ye mu myaka irindwi itambutse, yakoze anashyira hanze indirimbo zitandukanye zatumye benshi bamumenya ashimangira izina rye nk’umuhanzi ukwiye kwitabira amarushanwa atandukanye.
Muri Kanama 2016 inkuru yabaye kimomo mu itangazamakuru ko Christopher (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Christopher Muneza wiyise Topher yatangaje impamvu nyakuri yatumye ava muri Kina Music ya Clement Ishimwe nyuma y’imyaka igera kuri irindwi bakorana mu buryo buzwi.

Uyu muhanzi yavuye muri Kina Music yamufashije kumurika impano ye mu myaka irindwi itambutse, yakoze anashyira hanze indirimbo zitandukanye zatumye benshi bamumenya ashimangira izina rye nk’umuhanzi ukwiye kwitabira amarushanwa atandukanye.

Muri Kanama 2016 inkuru yabaye kimomo mu itangazamakuru ko Christopher yavuye muri Kina Music bishimangirwa n’Itangazo ubuyobozi bw’Inzu itunganyamuzika ya Kina Music bashyize hanze.

Christopher Muneza yahamije ko yavuye muri Kina Musci kubera ko nta nyungu yahabonagamo

Bumvikanishije ko impande zombie zafatiye hamwe umwanzuro nyuma y’ibiganiro byabahuye; Muri iryo tangazo bagira bati ”Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kina Music na Christopher birebana n’ahazaza he muri Kina Music, impande zombi zumvikanye guhagarika amasezerano zari zifitanye. Kuva ubu inyungu z’umuhanzi Christopher ntizigihagarariwe na Kina Music.”

Nyuma y’iri tangazo handitswe byinshi mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga na Mpuzabantu hakwirakwije ibihuha by’uko Christopher yaba akuye akarenge ke nyuma yo kubona ko Knowless ariwe uri ku ibere muri Kina Music.

Aganira na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2017 Christopher yakuyeho urujijo rw’ibyavugwaga atangaza ukuri ko nta gishya yari akibona muri Kina Music uretse wenda kuba atarishyuraga indirimbo muri Kina Music.

Yagize ati “Mu by’ukuri njyewe nabonye n’ubundi nta kintu nkora ubungubu ntakoze ndi muri Kina Music, yego twagabanaga imirimo ariko ugasanga n’ubundi byinshi ndabyikorera. Wenda kwandika indirimbo no kuririmba byo nagombaga kubikora wasangaga wenda icyo ntikoreraga ari ukwishyura indirimbo gusa.”

Yakomeje avuga ko yatangiye kwishyura indirimbo avuye muri Kina Music ngo wasangaga kenshi umuhanzi wo muri Kina Music ariwe wikorera ibikorwa byinshi bitewe n’uko bari abahanzi bane bakoreragamo.

Ati” Nishyuye indirimbo bwa mbere mvuye muri Kina Music yitwa ijuru rito, ntago Kina Music irimo abakozi benshi kandi twari abahanzi bane rero kubera ko habamo umukozi umwe ‘Clement’ wenyine wasangaga umuhanzi ari we wikorera byinshi.”

Kugeza ubu Christopher atangaza ko akomeje ibikorwa bya muzika kandi ko intambwe amaze gutera imushimishije, yavuze ko ari gukora n’urubyiruko mu bikorwa bye barimo uwitwa Eric na Gedeon avuga batazwi cyane mu bijyanye na muzika mu Rwanda.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Simusiga’ yasohakanye n’amashusho yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa