skol
fortebet

Christopher yavuze ku masaha 48 yamukomereye mu buzima yaranzwemo n’agahinda gusa

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017

Sponsored Ad

Christopher Muneza usigaye wiyita Topher ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko amasaha 48 yamukoreye mbere na nyuma y’uko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi risozwa, ngo yaranzwe na gahinda no kutanyurwa n’ibyavuye mu irushanwa.
Christopher yegukanye umwana wa kabiri mu irushanwa ryari rihatanyemo abahanzi bagera ku icumi. Dream Boys, Christopher na Bull Dog ni bamwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu (...)

Sponsored Ad

Christopher Muneza usigaye wiyita Topher ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko amasaha 48 yamukoreye mbere na nyuma y’uko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi risozwa, ngo yaranzwe na gahinda no kutanyurwa n’ibyavuye mu irushanwa.

Christopher yegukanye umwana wa kabiri mu irushanwa ryari rihatanyemo abahanzi bagera ku icumi. Dream Boys, Christopher na Bull Dog ni bamwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, uyu musore urangwa no guterura ibyuma yavuze ko umunsi umwe [Amasaha 24] mbere y’uko umunsi nyir’izina ugera yari yizeye itsinzi.Ngo ku munsi wakurikiyeho [Amasaha 24] Dream Boys yegukana irushanwa, Christopher yaranzwe n’agahinda ariko akomeza kwitera akanyabugabo no gukomeza gukora muzika ye.

Ngo amasaha ya mbere y’irushanwa yumva ko ariwe ukwiye igikombe.Ngo irushanwa rimaze gusozwa yabayeho mu buzima bw’agahinda gusa ariko ngo yagerageje gukomeza kubyiyibagiza.

Yagize ati :”Ubuzima bwangoreye cyane nko mu masaha 48….Kwakira ibintu byambayeho nyine kuko nari nashyizemo imbaraga n’ibyo nabonaga byamaga icyizere….Ariko Nagerageje gukora move on [Gukomeza gukora], no gutekereza ibindi kuko mpunangiriro ntabwo Guma Guma ariyo naje nshaka mu muziki, so naje kubyibuka rero nangira no gukora muzika yanjye isanzwe.”

Abajijwe uko muri ayo masaha byari bimeze, Christopher yungamo ati :”Nasubizaga amaso inyuma nkareba ingufu zose twashyizemo njye na team yose yamfashije kugera kuri biriya, nkibuka roadshow zose ukuntu zagiye zigenda nkibuka n’iz’abandi bahanzi twari duhatanye nkabona nari kubisobanukirwa neza.”

Yavuze ko yari afite agahinda gakomeye cyane kubera atabashaga kwakira ko yatsinzwe. Ati :”Eeeh nari mfite agahinda gakomeye..Icya mbere nari nyeneye kwakira ko ibyo bintu byabayeho, icya kabiri n’ukwemera ko ibyo bintu byabaye kandi ko atari; mbese ukumva ubunini bwabyo ugasobanukirwa n’ubunini bwabyo mu buzima..

Naje gusanga rero atari binini cyane nk’uko nabitekerezaga. Ni kimwe mu bintu byari kuba ari byiza mu muziki wanjye ariko kuba ntarabigezeho nta gikuba cyacitse.Ukurikije igihe natangiriye naho ngeze no kuba nari kuba ntwaye ririya rushanwa byari kuba ari byiza ariko kuba ntararitwaye ntabwo bimeze nko gusibira.”

Uyu muhanzi yavuzwe ko atanyuzwe n’umwanya wa kabiri yegukanye avuga ko yari akeneye umwana wa mbere.Anavuga ko atagira byinshi asobanura ahubwo akanama nkemurampaka ariko katangaza impamvu nyakuri.

Ati :”Ntabwo nawakiriye neza kuko nashakaga uwa mbere…Eeeh biragoye nekerezaga ko akanama nkemurampaka kari kabishinzwe kasobanura neza kundusha.”

Christopher ngo amafaranga yashoboye muri Guma Guma ntiyatuma ahungabane ku mufuka we

Ngo nta gihombo yagize ku binjyanye n’amafaranga

Abajijwe niba atarahombye bitewe n’uko ari irushanwa risaba amafaranga ku bijyanye no kwambara ndetse no gushakisha bamwe mu babashyigikira. Uyu muhanzi yavuze ko nta mafaranga yigize ashora muri iri rushanwa.

Ati :”Ahaaa ntabwo byanshyize mu gihombo nicyo cyiza gihari nanone cyo kwishimira kuko ntabwo nigeze nshoramo amafaranga yamombya n’ubundi amafaranga nashyizemo n’ayo n’ubundi nakuragamo ni ducye yego twarahiye ariko si amafaranga yateze ikibazo ku mufuka wanjye.”

Abajijwe niba ashobora kuzegera abari bagize akanama nkemurampaka ngo asobanurirwe byinshi cyangwa se niba azegera ikigo gishinzwe gutanga amanota muri PGGSS aricyo PWS yavuze ko atabiteganya.

Ati :”Ibi bintu rero byo kujya kwaka amanota aho ntabyemerera n’uko usanga bagakwiye gutanga amanota kuri uriya munsi.Bagakwiye kuvuga ngo kanaka afite amanota ayangaya..Aha n’umuhanzi aba azi aho ahagaze ashingiye kuri buri mufana wamutoye ushobora kuvuga ngo ufite amanota ayangaya.”

Arongera ati :”Ariya majwi rero bagakwiriye kuyazana bakavuga bati ‘ufite aya kanaka afite aya uyu nguyu nawe afite aya’. Noneho bakanerekanaho ijanisha.Uyu nguyu afite aya ariko nyine nibibe kuriya babitwereka ntabwo byujuje ibisabwa

Christopher avuga ko aramutse atekereza kujya kwaka amanota hashobora kuba haranabayeho guhindurwa kwabyo.Ngo cyane abagize akanama nkemurampaka babonaga umwanya munini wo kubikosora.

Christopher yaranzwe n’agahinda no kwikunga nyuma y’uko Guma Guma isojwe

Ibitekerezo

  • Ariko jye ndibaza iyi mvugo yica ibihekane aho kwandika NT... mukandika N... nibyo Christopher avuga cg nimyandikire yanyu! Kuko hamwe byanditse neza ahandi birapfuye! Munoze ururimi rwacu plz. Ibi sibyo

    sha uyu mutype ngo ni Christopher Atwaye guma guma namenyako mu Rwanda ntamuziki uhari ntanuwuzahaba.

    sha uyu mutype ngo ni Christopher Atwaye guma guma namenyako mu Rwanda ntamuziki uhari ntanuwuzahaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa