Cindy Nachap Kezia yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Ubukerarugendo muri Uganda
Yanditswe: Tuesday 09, Sep 2025
Umukobwa witwa Cindy Nachap Kezia yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Ubukerarugendo (Miss Tourism Uganda 2025) nyuma y’igihe kirekire hari amatora muri Uganda yari ahatanishije abakobwa benshi.
Kuva mu mwaka wa 2013, Minisitiri w’ubukerarugendo Dr. Maria Mutagamba yashyizeho irushanwa rya Nyampinga w’ubukerarugendo mu rwego wo kugira uruhare mu gukundisha abantu igihugu cya Uganda binyuze mu muco.
Abakobwa bahatanira iri kamba ni abaturuka mu bice 12 bigize igihugu cya Uganda mu gihe ikiciro cya nyuma kibera i Kampala muri Uganda.
Uyu mwaka, abakobwa baturutse muri ibyo bice byose bahuriye mu mujyi wa Kampala barahatana mu bwenge ndetse n’amajwi bari baratoweho n’abandi bantu batandukanye.
Ku manota 316, Nachap Kezia Cindy niwe wegukanye iri rushanwa hanyuma ashimira nyina wamubaye hafi cyane muri ibyo bihe byo guhatanira iri Kamba. Yagize ati “Mama yakomeje kuntera imbaraga mu gihe numvaga ngiye gucika intege.”
Amusolo Pauline Leizel yabaye igisonga cya mbere, Akere M. Gabriella aba igisonga cya kabiri, Ahebwomugisha Anna niwe Wabaye umukobwa wakunzwe na benshi muri iri rushanwa, Karungi Bridget yagizwe amabasaderi wa UWA, Angwec Rita Miss w’ibidukikije, Namugerwa Shivan Abwooli Miss w’iterambere ry’abagore, Aanyu Catrionah Nyaminga wo kubungabunga impano.
Cindy Nachap Kezia yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Ubukerarugendo muri Uganda
Abari bagize akanama nkemurampaka
Abakobwa bavuye mu bice 12 bya Uganda bahatanye mu irushanwa rya Miss Tourism Uganda 2025
Minisitiri Fiona Nyamutoro akaba n’umugore wa Edy Kenzo nawe yari ahari




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *