skol
fortebet

Clapton Kibonge yavuze abahanzi yifuza ko bazacurangwa ku kiriyo cye

Yanditswe: Monday 26, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kwitabira igitaramo cya Jose Chameleone akaryoherwa bikomeye nkuko yabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga, Clapton Kibonge yahishuye abahanzi batatu yifuza ko bazacurangwa ku kiriyo cye.

Sponsored Ad

Ibi yabigarutseho muri bumwe mu butumwa yageneye abamukurikira, ah avuga ko mu gihe yaba apfuye “muzacurange indirimbo za Jose Chameleone, Kivumbi King na Prosper Nkomezi.”

Ubu butumwa bugaragaza abahanzi batatu uyu munyarwenya uri mu bagezweho mu Rwanda akunda kurusha abandi, ku rwego rw’uko ku bwe asanga n’umunsi azaba atagihumeka umwuka w’abazima ari zo bakwiye gucuranga hizihizwa ubuzima bwe.

Clapton Kibonge ni umwe mu byamamare byari byitabiriye igitaramo cya Jose Chameleone, ariko by’umwihariko akagaragaza ibyishimo bidasanzwe byo kwibonera uyu muhanzi asusurutsa abakunzi be mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2025.

Uretse Clapton Kibonge, iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare binyuranye birimo Teta Diana, Massamba Intore, David Bayingana, Kenny Sol, Rocky Kimomo, Platini P, Nel Ngabo, Ishimwe Clement, Christopher n’abandi benshi.

Uretse Jose Chameleone wasusurukije abitabiriye iki gitaramo, cyanagaragayemo Rafiki Coga Style na Weasel wari waherekejwe n’umugore we Teta Sandra.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa