skol
fortebet

Clarisse Karasira n’umugabo we bibarutse imfura yabo(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 14, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo za Gakondo nyuma y’igihe ateguza abantu kwakira Umwuzukuru w’Imana n’Igihugu ari mu mashimwe akomeye nyuma yo kumwakira mu Biganza.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Yifashishije ifoto iriho ibiganza bitatu bigaragara ko ari icye, icy’umwana ndetse n’umugabo maze ashimira Imana yabahaye Umwana ashimira n’abantu bababaye hafi mu buryo bw’isengesho.

Mu magambo yagize ati"Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi".

Clarisse karasira yirinze gutangaza amazina y’umwana avuga ko hari umunsi wateganyijwe ati"Amazina azatangazwa nyuma y’umuhango wo kurya ubunnyano no kwita izina nkuko natwe twabikorewe".

Uyu mwana wa Clarisse Karasira avutse nyuma yo guhabwa ikaze mu ndirimbo yakorewe na Nyina afatanyije n’umugabo we bise’Kaze neza’.

Ni umwana wari utegerazanyijwe amatsiko menshi haba ku babyeyi be, imiryango, ndetse n’abakunzi b’uyu muryango cyane ko bagiye babigaragaza mu butumwa butandukanye bagiye batambutsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa