skol
fortebet

Clarisse Karasira yacyebuye urubyiruko rudafite umurage rurangazwa n’ibigezweho aho gukora

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mu njyana gakondo Clarisse Karasira yongeye gukebura urubyiruko rudafite umurage aho gukora rukarangazwa n’ibigezweho ku imbugankoranyambaga.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama, Clarisse Karasira, yabaye nk’ukebura urubyiruko rukomeje kurangazwa n’ibigezweho nk’imbuga nkoranyambaga.

yagize ati “Niba uri umu jeune [ukiri muto], ukaba ubizi ko nta millions z’umurage ugenewe, yewe ukaba ari wowe cyizere cy’umuryango wawe, Cana ku maso, Ureke kugendera mu kigare cya social media. Haguruka urwane intambara y’ubuzima witeze imbere kandi uzavemo umuntu w’umumaro.”

Clarisse Karasira umaze iminsi akoresha cyane imbuga nkoranyambaga, akomeje gutanga ibitekerezo birimo bimwe byakirwa neza n’abamukurikira n’ibindi bitavugwaho rumwe nkuko nibyo yatanze bitakiriwe kimwe n’ababyakiriye.

Uwitwa Ruhumuriza92 yagize ati “aAka ka message ni sawa! Nyagasani undebe ishijo ryiza, wumve gusenga kwanjye, undinde kugendera mu kigare cy’abana bo mu bakire n’abahaze.”

Naho Egide Dusabimana we yagize ati “Ndumva ari njye wabwiraga reka nge gupagasa.”

Uwitwa Yemi Nyamirambo we, yagize ati “Byashobokaga mbere ya 2018 ariko ubu kugira ngo ugire icyo wimarira nta support [ubufasha] biragoye pe, byaranze umuntu ariyakira yibera icyimara.”

Uwitwa Nahayo96 na we yagize ati “Ndakubwiza ukuri aha nta gishyashya kirimo. Izi nama ntawutashobora kuzitanga, nta n’uyobewe ko agomba gukora iyo bwabaga. Byose bishingiye ku mugisha w’Imana.”

Ubu butumwa Clarisse Karasira abutanze nyuma yiminsi agaragaje ko yishimiye kuba ari umubyeyi n’ubuzima abayemo ndetse ashimangira ko byose abikesha imyitwarire myiza yamuranze mu bukumi bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa