skol
fortebet

Clément asanga hari impamvu ikomeye ituma abashakanye batana

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2017

Sponsored Ad

Producer Ishimwe Clement uhagarariye inzu itunganyamuzika ya Kina Music; avuga ko igituma abashakanye batarambana harimo no kuba barabanye batabanjije ku menyana bihagije.
Ni mu kiganiro yagiranye n’Umuseke.rw, aho yagarutse kuburyo abanye n’umukunzi we Knowless Butera bamaranye amaze umunani nk’umugabo n’umugore. Mu mezi agera ku munani bamaranye babyaranye umwana bise ’ishimwe Or Butera’.
Clement avuga ko nta kazi kagomba Knowless. Ahubwo byose babifatanya atamuzaniye kugira akazi runaka (...)

Sponsored Ad

Producer Ishimwe Clement uhagarariye inzu itunganyamuzika ya Kina Music; avuga ko igituma abashakanye batarambana harimo no kuba barabanye batabanjije ku menyana bihagije.

Ni mu kiganiro yagiranye n’Umuseke.rw, aho yagarutse kuburyo abanye n’umukunzi we Knowless Butera bamaranye amaze umunani nk’umugabo n’umugore. Mu mezi agera ku munani bamaranye babyaranye umwana bise ’ishimwe Or Butera’.

Clement avuga ko nta kazi kagomba Knowless. Ahubwo byose babifatanya atamuzaniye kugira akazi runaka akora.

Aba bombi banaranye amezi umunani

Akomeza avuga ko kuba ari umugore we bidasobanuye ko bihindura imibanire yabo na mbere batarashakana. Ngo buri umwe yakomeje kuba uwo yari we kandi nta n’uteganya guhinduka undi.

Avuga ku ngo z’ubu zidatera kabiri, Clement yavuze ko biterwa no kuba abashakanye nta gihe baba barafashe ngo umwe amenye undi bihagije.

Ibi bikaba imwe mu ntwaro avuga ko izabafasha we na Knowless ko imyaka isaga 7 bari bamaranye ntacyo umwe atazi ku wundi yaba ingeso nziza cyangwa imbi.

“Knowless sinamuzanye kunkorera ibyananiye. Yaje kunyunganira si umukozi nazaniye gukora akazi runaka. Ibyo adashoboye ndabimukorera kimwe nuko nta kazi kamureba wenyine”– Clement

Nk’uko Knowless yabitangaje mu minsi ishize ngo na Clement ntaramenyera kwitirirwa umwana w’abo, ngo kenshi usanga inshuti zabo iyo zibahamagaye ‘Papa Or’ cyangwa ‘Mama Or’ bamenya ko aribo bahamagaye haciye umwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa